Umunyarwanda uba mu ngabo za USA zirwanira mu kirere yabaye Lieutenant
Yanditswe: Sunday 24, Nov 2024

Umunyarwanda Jason Havuga Nshimye usanzwe ari umusirikare mu ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirwanira mu kirere, yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Lieutenant.
Ku wa Gatanu tariki ya 22 Ugushyingo ni bwo Nshimye yahawe iri peti, nyuma yo gusoza amasomo muri Kaminuza y’Ingabo za Amerika zirwanira mu kirere yo muri Leta ya Alabama.
Uyu musirikare mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X rw’umuryango we, yashimiye abakozi b’iriya Kaminuza, ubuyobozi bwayo ndetse n’umuryango we ku bw’akazi gakomeye bakoze ndetse no kuba baramushyigikiye.
Yunzemo ati: "Nta gushidikanya ko twebwe abasirikare bashya tuzaba abarwanyi bakomeye murugendo rwacu rw’ubuyobozi nka ba Ofisiye mu butumwa bukomeye bw’ingabo zirwanira mu kirere za Amerika."
Nshimye usibye kuba ari umusirikare mu ngabo za Amerika, asanzwe ari umuyobozi w’Umuryango Uharanira Inyungu z’Abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA-USA, kuva mu Ukuboza 2020, ubwo watangizwaga.
Uyu mugabo kandi asanzwe ari n’umwanditsi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *