skol

Umunyeshuri w’imyaka 14 yateye icyuma mwarimu we na bagenzi be

Yanditswe: Thursday 28, Sep 2023

featured-image

Umwarimu yatewe icyuma mu jisho n’umunyeshuri yigishaga,ntiyarekera aho anagitera abandi banyeshuri babiri bo ku ishuri ryo muri Esipanye.

Bivugwa ko uyu mwana w’imyaka 14 yakuye icyuma kinini mu gikapu cye maze atangira "gutera icyuma abantu bose bari hafi ye" ubwo amasomo yatangiraga.

Iyi ngimbi yahise igerageza gufata bugwate abo bigana kuko abandi barimu bashakaga kumufata.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ndetse ngo abarimu babiri n’abanyeshuri babiri bakomeretse.

Umwarimukazi watewe icyuma mu maso yahise ajyanwa mu bitaro ndetse ngo ameze nabi cyane.

Undi mukozi, utakomeretse, yaje kumufasha ubwo yari amaze guterwa iki cyuma.

Kugeza ubu imimerere y’abandi batewe icyuma ntiramenyekana.

Ishuri ryasohoye abanyeshuri bose nyuma y’iki gitero kandi ukekwaho icyaha yafunzwe.

Bivugwa ko uwagabye igitero utavuzwe izina, bivugwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe nk’uko amakuru amwe n’amwe abitangaza.

Inzego zishinzwe ubutabazi zihutiye kujya aho abakomeretse bari mu gihe ababyeyi benshi bategereje amakuru bari hanze y’irembo.

Igitero cyabereye mu kigo cya Elena García Armada mu majyepfo ya Esipanye, mu mujyi wa Jerez.

Cyatangiye ahagana saa 8h30 za mu gitondo,amasomo yatangiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa