Umunyeshuri yishe umukobwa washakaga kumubuza guhohotera uwo bahoze bakundana
Yanditswe: Saturday 30, Sep 2023
Umunyeshuri wo mu Bwongereza yateye icyuma umukobwa washakaga gutabara uwahoze ari umukunzi we wanze indabo yari amuhaye zirimo n’ubutumwa yari yamwandikiye .
Ababibonye bavuga ko uyu musore yagerageje guha uwahoze ari umukunzi we indabo n’ubutumwa bw’urukundo bahuriye muri bisi No60.
Uyu mukobwa ngo yashakaga kumusubiza ibyo yamuhaye byose bagikundana gusa uyu muhungu byamurakaje niko gushaka guhohotera uyu mukobwa,nawe aramuhunga yiruka yerekeza aho bisi zihagarara.
Uyu muhungu ngo yahise akuramo icyuma agitera umukobwa wari uje gutabara uyu wahoze ari umukunzi we.
Umugore wari wateze Bisi witwa Bridget yagize ati: ’Buri wese yagize ubwoba.Abashoferi babiri n’umukobwa bagerageje gutabara umukobwa.
Yatewe [umukobwa] icyuma mu ijosi no mu gituza.
Bisa nk’aho hari inshuti zabo nyinshi ubwo byabaga.
Umusekirite witwa Victor Asare,yagize ati "Abantu benshi baje,abandi bava muri Bisi.Ukekwaho icyaha yirutse.Buri wese yari ari kurira.Umukobwa yari aryamye hasi.
Twagerageje kumufata[umwicanyi] abandi bantu benshi bagerageza gutabara umukobwa.Nataye umutwe,nagize ubwoba.N’umukobwa w’undi muntu.
Narangije akazi ariko nabuze ibitotsi ndagaruka.Nashakaga kumenya niba umukobwa ameze neza."
Yavuze ko umukobwa atashakaga ko uyu muhungu amwegera hanyuma arabikora anamutera icyuma.
Umukobwa watewe icyuma yitwa Eliyanna, we na bagenzi be bari bagiye ku ishuri.
Umuryango we wahise ujya aho byabereye ahitwa Croydon, mu majyepfo ya London,gusa uyu mukobwa yapfuye nyuma y’iminota 50 atewe icyuma saa 8.30 z’igitondo.
Uyu wamwishe yagerageje guhungira mu birometero bisaga 7 ariho yafatiwe arafungwa.
Ibi byabaye tariki ya 26 Nzeri uyu mwaka ndetse polisi yafashe indabo n’urwandiko yari yandikiye umukunzi we nk’ibimenyetso bimushinja.
Uyu mukobwa yigaga ku kigo cyigenga cyitwa Old Palace of John Whitgift cyishyura ibihumbi 19 by’amapawundi ku mwaka.
Iki kigo cyatangaje ko kibabajwe n’urupfu rw’uyu mukobwa w’imyaka 15 ndetse cyihanganisha abagize umuryango we.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *