skol
fortebet

Umunyeshuri yiyahuriye mu rusengero bitera benshi urujijo

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Wednesday 13, Sep 2023

Umunyeshuri yiyahuriye mu rusengero bitera benshi urujijo

Sponsored Ad

skol

Abapolisi bo mu burasirazuba bwa Rachuonyo, mu Ntara ya Homa Bay muri Kenya, barimo gukora iperereza ku rupfu rw’umukobwa w’imyaka 16 bivugwa ko yiyahuriye mu rusengero rwo mu mudugudu wa Ogenga.

Umurambo w’uyu mukobwa wigaga mu cyiciro cya munani wabonetse mu rusengero ruri hafi y’ishuri rye.

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’agateganyo w’ikigo cya Kasewe, Dickson Samba, ngo uyu munyeshuri yavuye mu rugo ku wa kabiri saa sita z’amanywa, yerekeza ahatazwi, gusa nyina yamubonye nyuma y’amasaha make yapfuye.

Kugeza ubu, urupfu rwe ntirurasobanuka kandi umurambo we wajyanwe mu bitaro gukorwaho iperereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa