skol
fortebet

Umupolisi wa Uganda yarashe umusirikare

author-image

Yanditswe na: Joseph Iradukunda
Kuwa: Saturday 20, May 2023

Umupolisi wa Uganda yarashe umusirikare

Sponsored Ad

skol

Itangazo rya Polisi rivuga ko kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Gicurasi, 2023 ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) aribwo kiriya gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyabaye.

Umupolisi witwa PC Opio Charles ufite nomero y’akazi, NO.50158 akaba akorera i Mbarara, yarashe umusirikare witwa CPL Yeremiah Paper, wo mu gisirikare cya Uganda, UPDF.

Uyu musirikare yakoreraga mu ishami rya Polisi (Ruhengyere Engineering Brigade) riri hafi ya Banki ikorera muri Mbarara.

Polisi ivuga ko amakuru ya mbere avuga ko uriya mupolisi yabanje guterana amagambo n’umusirikare bivamo kumurasa.

Itangazo rivuga ko uriya ukekwaho kurasa umusirikare yatawe muri yombi, akaba afungiye i Mbarara, ndetse n’imbunda yakoresheje yayambuwe.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Mbarara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa