Umupolisi wishe George Floyd yaterewe ibyuma muri gereza afungiyemo
Yanditswe: Saturday 25, Nov 2023
Uwari umupolisi witwa Derek Chauvin wamamaye ubwo yakoraga icyaha cyo kwica umwirabura, George Floyd,bigatera imyigaragambyo hirya no hino ku isi, yaterewe icyuma muri gereza afungiyemo.
Derek Chauvin,wari umupolisi muri Minneapolis yatewe icyuma n’imfungwa bari bafunganwe muri Federal Correctional Institution i Tucson muri Leta ya Arizona nkuko The New York Times na ABC News byabitangaje.
Uyu mugabo wahitanye George Floyd amunigishijwe ivi mu gihe cy’iminota 9,yatewe icyuma ariko ntiyapfuye nkuko amakuru abivuga.
Urwego rushinzwe Amagereza muri Amerika rwemeje ko hari umugororwa watewe ibyuma akajyanwa kwa muganga, icyakora ntirwahishuye izina rye mdetse rwavuze ko nta wundi wakomeretse.
Chauvin yakatiwe muri Mata 2021 umwaka ushize imyaka 22.5 ku cyaha cyo kwica George Floyd.
Muri Kamena 2022,uyu mugabo yahanishijwe igifungo cy’imyaka 21 kubera kuvogera uburenganzira bwa Floyd.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *