skol
fortebet

Umupolisikazi yishe umugabo we amusanze mu kazi arangije nawe ariyica

Yanditswe: Tuesday 25, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abashinzwe iperereza mu Ntara ya Trans Nzoia muri Kenya barimo gukora iperereza kubwicanyi bivugwa ko bwakozwe n’umupolisi ukekwaho kuba yararashe umugabo we nawe akiyahura yirashe.
Polisi ivuga ko ku cyumweru mu gitondo, umupolisikazi Dorcas Chebet w’imyaka 27 n’umugabo we Alex Andari 28 basanzwe bapfuye bazize amasasu mu nzu yabo. Bikekwa ko Chebet yishe Andari mbere yo kwiyahura.
Abashinzwe iperereza bagenzuye itumanaho ryabo rya nyuma bagaragaje ko Andari yabanje gushinja umugore we (...)

Sponsored Ad

Abashinzwe iperereza mu Ntara ya Trans Nzoia muri Kenya barimo gukora iperereza kubwicanyi bivugwa ko bwakozwe n’umupolisi ukekwaho kuba yararashe umugabo we nawe akiyahura yirashe.

Polisi ivuga ko ku cyumweru mu gitondo, umupolisikazi Dorcas Chebet w’imyaka 27 n’umugabo we Alex Andari 28 basanzwe bapfuye bazize amasasu mu nzu yabo.
Bikekwa ko Chebet yishe Andari mbere yo kwiyahura.

Abashinzwe iperereza bagenzuye itumanaho ryabo rya nyuma bagaragaje ko Andari yabanje gushinja umugore we kumuca inyuma kandi ko iyi ishobora kuba impamvu yateye ubu bwicanyi.

Ababibonye bavuga ko Chebet yakurikiye Andari binjira mu nzu barikingirana.

Nyuma y’iminota mike, humvikanye urusaku rw’amasasu atatu, maze abapolisi bamena urugi, basanga imirambo irambaraye hasi.

OCS Mary Umazi yavuze ko ahagana mu ma saa 11h30 za mu gitondo abapolisi bumvise urusaku rw’amasasu mu nzu ya Ondari maze bihutira kumenya ibibaye, basanga abo bapolisi bombi bapfuye.

Imirambo y’abo bapolisi yajyanwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kitale County hategereje ko isuzumwa.

Mu kwemeza ibyabaye, Komiseri w’intara ya Trans Nzoia, Sam Ojwang ’yavuze ko ikibazo cy’abapolisi bato basigaye bakora urugomo bakica bagenzi babo gikomeje kwiyongera.

Ojwang ’yahamagariye abapolisi bakuru kwiyegereza bagenzi babo bato kugira ngo babashe kubagira inama no guhagarika amwe mu makimbirane mabi ari gukorerwa mu gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa