Umurundi uzafatanwa ishashi azajya ayimira: Gélase Ndabirabe
Yanditswe: Monday 03, Mar 2025

Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, Daniel Gélase Ndabirabe, yasabye ko haba igihano gikakaye ku bakoresha amashashi, ku buryo uzajya ayifatanwa yazajya ategekwa kuyimira.
Yagarukaga ku byatangajwe n’umwe mu badepite witwa, Athanase wavuze ko ikibazo cy’isuku nke iri kugaragara mu mujyi wa Bujumbura giterwa n’amashahi menshi yangiza ibidukikije.
Uyu yavuze ko iyo habajijwe uburyo ayo mashahi yinjizwa mu gihugu, bakoresha amayeri arimo kuyacisha mu mapine y’ibinyabiziga cyangwa amajerikani.
Uwo mushingamategeko yagaragaje ko ikibazo cy’ariya mashashi gikwiye gushakirwa umuti na Minisiteri ifite ubucuruzi mu nshingano zayo.
Daniel Gélase Ndabirabe akomoza ku muti wa kiriya kibazo, yagaragaje ko nta mpamvu yo gufunga uzajya afatanwa ishashi ko ahubwo kuyimuha akayimira ari wo muti ukwiye.
Yagize ati: “Ufatanywe amashashi atatu cyangwa atanu nta kwirirwa mumufunga, yimuhe ayihekenye yose, niyuzura inda niho n’abandi bazatinya. Umucuruzi ajye ahekenya umufuka wose.”
Yunzemo ati: “Buriya mutinya gutanga ibihano, ariko nk’umuntu mufatanye ishashi mujye mumubwira ayihekenye, nk’umuntu mwafatana 50 ajye yicara azihekenye azimire. Ndizera ko bizabaha isomo ntibongere.”
Ndabirabe yavuze ko gufunga abakoresha amashashi byatuma Leta y’u Burundi igira umutwaro wo kubagaburira no kubaha ibindi byangombwa nkenerwa.
Yunzemo ati: “Ariko nimufata nka batatu cyangwa batanu bakazimira hanyuma bakarwara mu nda, bazabwira abandi ko bikomeye. Nimuguma kubabwira gusa muzavuga muruhe, nimufata umucuruzi wazo azamire umufuka wazo.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *