skol

Umurundi yatabaye abantu benshi bari bagiye kurasirwa mu rusengero muri US

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 11 November 2021

Nkuko ababibonye babitangarije Televiziyo News 2 ikorera muri Leta ya Tennessee mu mujyi wa Nashville byabereyemo, umugabo witwa Desire Baganda wari wicaye inyuma mu rusengero yahagurutse aho yari ari ajya imbere ku gituti aho yahise akura imbunda mu rwubati atangira kuyitunga ku mbaga y’abari baje gusenga.

Amashusho ya kamera yo mu rusengero rw’Abapantekote rwa Nashville Light Mission, rw’Abarundi, byabereyemo yerekanye umuyobozi warwo Pasteri Ezekiel Emmanuel Nzojibwami asumira uwo Desire Baganda amuturutse inyuma amufata amaboko yombi bityo n’abandi bahita bamwunganira baramufata kugeza igihe polisi yaziye.

Polisi ya Nashville yemeje ko Desire Baganda w’imyaka 26, ubu uri mu maboko yayo, akurikiranyweho ibyaha 15 birimo icyaha cyo guteza urugomo no gushaka kugira nabi ukoresheje intwaro.

IJWI RY’AMERIKA

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Burundi: Gereza nkuru ya Gitega yafashwe n’inkongi y’umuriro imfungwa zirenga...

Imfungwa zirenga 50 zishwe n’umuriro wadutse w muri gereza nkuru ya Gitega...
7 December 2021 0

Ethiopia: Leta ivuga ko yisubije indi mijyi y’ingenzi yari ifitwe na...

Leta ya Ethiopia yatangaje ko yisubije imijyi ya Dessie na Kombolcha yari...
7 December 2021 0

Mali: Abantu 30 bishwe n’abakekwa kuba abarwanyi b’Abajihadiste

Abakekwa kuba abarwanyi b’Abajihadiste bishe abantu bagera kuri 30 bari mu...
4 December 2021 0

Igisirikare cya Uganda cyigambye kwica ibihumbi by’abarwanyi ba ADF...

Igisirikare cya Uganda, Uganda People’s Defence Forces[UPDF], kivuga ko...
4 December 2021 0

RDC: Abitwaje intwaro bateze imodoka yari igemuriye impunzi bica abantu...

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo,abitwaje intwaro bataramenyakana...
2 December 2021 0

RDC:MONUSCO irashaka kugenzura ibitero by’ingabo za Uganda n’iza DR Congo...

Ingabo za ONU ziri mu butumwa bwiswe MONUSCO mu burasirazuba bwa DR Congo...
2 December 2021 0