Umuryango urashinja Abadive kwica umuntu wabo bamuziza kwiba ibiro 8 by’ibiribwa
Yanditswe: Monday 22, Jan 2024
Umuryango w’umugabo w’imyaka 31 bivugwa ko yakubiswe n’umupasitori ndetse n’abagize itorero ry’Abadiventisti b’umunsi wa karindwi (SDA) mu Ntara ya Homa Bay muri Kenya, ubu urasaba ubutabera.
Bernard Otieno Anah yishwe ku ya 21 Ukuboza 2023 mu mudugudu wa Kagan mu gace ka Rangwe akekwaho kwiba ibiro 8 by’ibigori n’ibishyimbo bifite agaciro ka Amashilingi ya Kenya 2,000 mu itorero ry’Abadiventisiti rya Rabondo SDA mu gihe cy’inama ya West Kenya Union Conference Pathfinder Camporee.
Umugore we, yavuze uburyo kuri uwo munsi umushumba w’itorero n’abayoboke be, baherekejwe n’umuyobozi wungirije waho, bateye urugo rwabo maze bafata nyakwigendera bamujyana ku rusengero bamukubita.
Yavuze ko yibuka ko ageze aho, yakubiswe kugeza ataye ubwenge hanyuma bamujyana ku isoko ryegereye aho ari naho yaje kwicirwa.
Anah yashyinguwe mu rugo ku ya 18 Mutarama 2024,n’abagize umuryango - bayobowe na mubyara we, Abaganga bo muri Kenya, n’abandi batandukanye.
Umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’abaganga rya KMPDU,Dr. Davji Atellah yagize ati : “Mu gihe twunamira Anah kandi tukamushyingura, turashaka kumenyesha abayobozi n’abagize uruhare mu bwicanyi ko tuzitabaza ubutabera buhindura, tuzajyana abashinjwa mu mategeko.... Ubutabera kuri Anah ni ubutabera ku mugore we, abana be, ababyeyi ndetse n’abaturanyi. ”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *