skol
fortebet

Umuryango w’Abibumbye urashinja M23 gushimuta abarwayi

Yanditswe: Tuesday 04, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere, itariki 03 Werurwe 2025, Umuryango w’Abibumbye wavuze ko inyeshyamba M23 zishyigikiwe n’u Rwanda zagabye igitero mu burasirazuba bwa Congo zashimuse byibuze abagabo 130 barwaye n’abakomeretse mu bitaro bibiri byo mu Mujyi wa Goma mu cyumweru gishize.

Sponsored Ad

Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’Ibiro by’uburenganzira bwa muntu by’Umuryango w’Abibumbye, Ravina Shamdasani, ngo abarwanyi ba M23 binjiye ku bitaro bya CBCA Ndosho n’ibitaro bya Heal Africa mu ijoro ryo ku itariki ya 28 Gashyantare, bafata abarwayi 116 hamwe na 15 ahandi.

Abagabo bashimuswe ngo bakekwagaho kuba ari abasirikare ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyangwa se abarwanyi bo mu mutwe w’ingabo zishyigikiye guverinoma uzwi ku izina rya Wazalendo.

Shamdasani yagize ati: “Birababaje cyane kubona M23 irimo gukura abarwayi ku buriri bw’ibitaro mu bitero byahurijwe hamwe no kubaungira ahantu hataramenyekana.”
Abavugizi ba M23 Willy Ngoma na Lawrence Kanyuka Kingston ntabwo bahise basubiza icyifuzo cy’Ibiro Ntaramakuru by’u Bwongereza, Reuters, cyo gutanga ibisobanuro.

M23 yafashe Umujyi wa Goma mu mpera za Mutarama kandi kuva icyo gihe yateye intambwe idasanzwe mu burasirazuba bwa Congo, ifata ibindi bice birimo Umujyi wa Bukavu.

Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Umuryango w’abibumbye n’ibihugu by’iburengerazuba bikomeje gushinja u Rwanda gushyigikira uyu mutwe. U Rwanda rushinja ahubwo Guverimo ya Congo n’abafatanyabikorwa barimo umutwe wa FDLR n’Igisirikare cy’u Burundi kugerageza kurutera, ibyatumye rukaza ingamba z’ubwirinzi bwarwo ku mipaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa