skol
fortebet

Umusirikare ukomeye mu ngabo za RDC yishwe n’inyeshyamba za Twirwaneho

Yanditswe: Thursday 30, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Kongo buravuga ko bwapfushijje umusirikare ufite ipeti rya Koloneli mu bitero izo ingabo zagabweho n’abarwanyi b’Abanyamulenge bazwi nka Twirwaneho. Byabereye ahitwa mu Kamombo muri Teritware ya Fizi, mu ntara ya Kivu y’Epfo mu burasirazuba bw’igihugu.
Mu itangazo umuvugizi w’ingabo za Kongo muri aka karere Majoro Dieudonne Kasereka yahaye itangazamakuru kuri uyu wa gatatu Ijwi ry’Amerika rifitiye kopi, avuga ko ingabo za kongo zongeye (...)

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Kongo buravuga ko bwapfushijje umusirikare ufite ipeti rya Koloneli mu bitero izo ingabo zagabweho n’abarwanyi b’Abanyamulenge bazwi nka Twirwaneho. Byabereye ahitwa mu Kamombo muri Teritware ya Fizi, mu ntara ya Kivu y’Epfo mu burasirazuba bw’igihugu.

Mu itangazo umuvugizi w’ingabo za Kongo muri aka karere Majoro Dieudonne Kasereka yahaye itangazamakuru kuri uyu wa gatatu Ijwi ry’Amerika rifitiye kopi, avuga ko ingabo za kongo zongeye kwigarurira bimwe mu bice byo mu Kamombo byari byafashwe n’abarwanyi ba Twirwaneho bayobowe na Colonel Makanika.

Muri iryo tangazo,Majoro Kasereka yavuze ko inyeshyamba za Twirwaneho zishe zirashe umuyobozi w’ingabo za FARDC,muri Brigade ya 122 witwa Col.Yaounde Diembe zirangije ziramutemagura.

FARDC yakomeje kuvuga muri iyo mirwano yatangiye kuwa Mbere yaguyemo abantu 16 barimo abasirikare 4 bayo n’inyeshyamba 12.

Col.Makanika uyoboye Twirwaneho yabwiye IJWI ry’Amerika dukesha iyi nkuru ko batagabye ibitero kuri FARDC ahubwo yabateye ikica abantu ahantu 2 ndetse ngo barwanye bakurikiye inka.

Uyu mugabo yakomeje ati "Ibyo babeshya ngo bishe abantu 12,ubwo se barabafite,babashyinguye?.Ntabwo ariko bimeze.Niba Yaounde yarapfuye ntabwo tubizi kuko ntiyari Koloneri muri Twirwaneho,nu uwa FARDC kandi ntabwo tumuzi.Siwe wenyine wapfuye."

Yaba FARDC na Twirwaneho bakomeje kwitana ba mwana mu kugabanaho ibitero muri uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa