skol

Umusirikare ukomeye muri FDLR yishwe mu gitero cy’Abarinzi ba Pariki ya Virunga

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 4 March 2022

Cpt Nsanzumuhire uzwi ku mazina ya Muhire yiciwe mu gitero abarinzi bagabye ku mutwe wa FDLR.

Iki gitero cyagabwe ku barwanyi ba FDLR mu rukerera rwo kuwa 21 Gashyantare 2022. Amakuru y’urupfu rwa Cpt Muhire yagizwe ibanga bitewe nuko FDLR yagize isoni zo kuba yaraneshejwe n’abarinzi ba Pariki ya Virunga.

Rwandatribune itangaza ko uyu Muhire yari ashinzwe icungamari mu mutwe waFDLR/ CRAP ;yaba imisoro yakwaga abaturage mu bahinga muri Gurupoma ya Rugari,Kibumba n’ahandi hose FDLR isanzwe isoresha. Muhire kandi niwe wakiraga imisoro yakwa abatunzi b’inka borororera mu bikuyu byo mu Bwiza.

Urupfu rwa Cpt Muhire ruvuze iki kuri FDLR ?

Cpt Muhire yari inkoramutima ya Col Ruvugayimikore Ruhinda usanzwe akuriye umutwe udasanze w’abarwanyi ba FDLR CRAP. Uyu Muhire niwe wari ushinzwe gukusanya amafaranga yinjira muri uriya mutwe asoreshwa abaturage urugero ni nkaho inka zororerwa ahitwa mu Bwiza zasoreraga FDLR amafaranga angana 1500$,ayo yose Muhire yayashikirizaga Col.Ruhinda. Uyu Muhire kandi yarazwi nk’umunyembaraga mu bukangurambaga no gutera igipindi,ni umuntu wiyambazwaga aho rukomeye.

Twabibutsa ko aho Muhire yiciwe hasanzwe hari ubutaka busoreshwa na FDLR bungana na hegitari ibihumbi 10,ayo mafaranga yose akaba yinjira mu mufuka w’abayobozi ba FDLR mu gihe abitwa abarwanyi bato benshi baba bicira isazi mu maso.

Cpt Muhire yapfanye n’abandi barwanyi babiri ba FDLR , abandi batabwa muri yombi barimo n’uwakomerekejwe n’amasasu yarashwe n’abarinzi ba Pariki y’igihugu ya Virunga.

Source: Rwanda Tribune

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Uburusiya bwigaruriye Umujyi wa Mariupol:Abasirikare ba nyuma ba Ukraine...

Urugamba rwo mu mujyi wo ku cyambu wa Mariupol mu majyepfo ya Ukraine...
18 May 2022 0

Umunyamategeko wa Sgt Robert Kabera afite impungenge ko ’ashobora koherezwa...

Umunyamategeko w’umusirikare w’u Rwanda wahungiye muri Uganda yandikiye...
18 May 2022 0

Turukiya:Perezida Erdogan yiyemeje guhangayikisha Finland na Sweden bishaka...

Perezida wa Turukiya yongeye kuvuga ko adashyigikiye ko Finland na Suède...
17 May 2022 0

Impamvu yateye igihugu cya Mali kwikura muri G5 Sahel yamenyekanye

Igihugu cya Mali cyatangaje ko kivuye mu ihuriro ry’ibihugu byo mu...
16 May 2022 0

Ukraine yigambye kwisubiza Kharkiv no kwica ingabo 27000 z’Abarusiya

Ikigo cyigisha ibijyanye n’intambara Institute for the Study of War,...
14 May 2022 0

AMERICA yaburiye ibitero by’ibyihebe mu burasirazuba bwa Congo

Guverinoma ya Amerika yaburiye ko hari ibitero by’abiyahuzi bishobora gutera...
13 May 2022 0