skol
Fortebet

Umusirikare w’u Rwanda aravugwaho gukozanyaho n’uwa RDC ku mupaka

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 3 August 2022

Biravugwa ko ingabo z’u Rwanda zakozanyijeho n’iza RD Congo ndetse ko umutuzo wagarutse kuri uyu wa 2 Kanama, mu mudugudu wa Murambi, muri Teritwari ya Nyirangongo (Amajyaruguru ya Kivu), byabereye.

Radio Okapi iravuga ko habayeho umuriro hagati ya FARDC na RDF nyuma y’aho abasirikare b’u Rwanda bashinje abo muri DRC kuba borohereje umucuruza kwambutsa rwihishwa magendu.

Ngo mu buryo butunguranye, umusirikare w’u Rwanda washinzwe kugenzura uyu mupaka yarashe ku musirikare wa Kongo maze uwo ahita amusubiza,urugamba ruhita ruhinana.

Ibi ngo byateje guhana umuriro hagati y’abo basirikare bombi mu minota mike.

Nubwo ngo ibyabaye ntacyo byangije, aya masasu ngo yateje ubwoba mu baturage bo mu mudugudu wa Murambi,bakeka ko ari igitero.

Umuyobozi wa peloton ya FARDC yaganiriye n’uwu Rwanda maze, ako kanya, ituze riragaruka.

sosiyete sivile ya Nyiragongo yababajwe n’ibi bintu byabaye hagati y’ingabo zombi.

Yahamagariye guverinoma ya Kongo gufata ingamba zo kurinda imipaka ya Kongo muri kariya gace k’ubutaka bwa Nyirangongo, binyuze mu kongera umubare w’abasirikare bahaba.

Ibi ngo bibaye nyuma y’ibyumweru bibiri ukundi gushwana kubaye.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abimukira Barenga 250 barusimbutse mu Nyanja ya Mediterane

Abasirikare ba Tuniziya Batabaye Abimukira Barenga 250 muri Mediterane...
8 August 2022 0

US yamaganye Ubushinwa bwakoze imyitozo yo gutera Taiwan

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirashinja Pékin/Beijing ko iri gukora ibikorwa...
7 August 2022 0

Umukecuru yagiye gutabara umugabo we wari ugiye kurohama barapfana

Umukecuru yarohamye mu mazi ubwo yagerageza gutabara umugabo we nyuma yo...
6 August 2022 0

Imbaga y’abanye Goma yitabiriye gushyingura abaguye mu myigaragambyo

Abarenga 5000 nibo bitabiriye umuhango wo gushyingura bagenzi babo biciwe...
5 August 2022 0

DR Congo: Haravugwa imirwano y’Imbonerakure na Red-Tabara

Abarwanyi b’Imbonerakure kuwa gatatu bigaruriye agace ka Birimba nyuma...
5 August 2022 0

Mozambike: RDF yabohoje abaturage barenga 600 bari bafashwe n’ibyihebe

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa budasanzwe mu gihugu cya Mozambique,...
4 August 2022 0