skol
fortebet

Umusirikare w’Uburusiya yamanitse amaboko abaturage ba Ukraine baramugaburira ararira

Yanditswe: Thursday 03, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umusirikare w’Uburusiya yishyize mu maboko y’Abanya Ukraine baramugaburira hanyuma bamufasha guhamagara mama we birangira amarangamutima amurenze ararira
Uyu musirikare yagaragaye ari kunywa icyayi yari ahawe n’abaturage ndetse iruhande rwe yari kumwe n’umugore wamuhaye telefone ahamagara nyina.
Iyi mfungwa y’intambara yasomye telefoni ubwo yumvaga ijwi rya nyina,iraturika irarira.
Amashusho yashyizwe kuri Twitter,yerekanye abanya Ukraine bagira bati: "Aba basore, ntabwo ari amakosa yabo. (...)

Sponsored Ad

Umusirikare w’Uburusiya yishyize mu maboko y’Abanya Ukraine baramugaburira hanyuma bamufasha guhamagara mama we birangira amarangamutima amurenze ararira

Uyu musirikare yagaragaye ari kunywa icyayi yari ahawe n’abaturage ndetse iruhande rwe yari kumwe n’umugore wamuhaye telefone ahamagara nyina.

Iyi mfungwa y’intambara yasomye telefoni ubwo yumvaga ijwi rya nyina,iraturika irarira.

Amashusho yashyizwe kuri Twitter,yerekanye abanya Ukraine bagira bati: "Aba basore, ntabwo ari amakosa yabo. Ntabwo bazi impamvu bari hano.

"Bakoresha amakarita [amerekezo] ashaje, barazimiye."

Amashusho y’uyu musirikare ari kurira yasangiwe kuri Twitter yerekana abanya Ukraine bamuha ibiryo nyuma yo kumanika amaboko.

Kuri aya mashusho handitseho ngo: "Basirikare b’Abarusiya,mumanike amaboko, abaturage ba Ukraine biteguye kubagaburira, mumanike amaboko."

Amakuru avuga ko hari ingabo za Vladimir Putin zacitse intege zihunga intambara yo muri Ukraine zitanga zitarwanye.

Hari amashusho yagaragaje abasirikare b’Abarusiya bari kurira kuko bavuga ko batazi icyo bategereje muri Ukraine.

Ibitekerezo

  • Iyi nkuru inkoze ku mutima! Mbega ngo aba baturage barakora igikorwa cy’ ubutwari!!! Iyi nkuru ishobora kugamburuza ibihumbi by’ ingabo z’ Uburusiya. ’Urukundo’ rugira imbaraga kuruta iz’ igisasu kirimbuzi!!!

    Birashimishije Cyaneee Urukundo rukomeze ruganze
    ibyo nibyo YESU CHRISTO Ashaka Mubo Yapfiriye
    ndetse mubyamuzanye mu isi NUKUTUBIBAMO URUKUNDO
    Nokuduha ubugingo ndetse bwinshi ntabwo YESU CHRISTO Yigeze aza kutwigisha gukora ibisasu byakirimbuzi
    YATWIGISHIJE Gusenga ,Urukundo Gukunda MUGENZI WAWE NKUKO WIKUNDA ,NTUKICE, NTUKIBE ,NTUKIFUZE UMUGORE WUNDI ,NTUGASENGE IBIGIRWAMANA ,UKUNDISHIMANA UMUTIMA WAWE WOSE .NTUKAGIRE IZINDIMANA MUMASO YIMANA YATUREMYE ...............

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa