skol
fortebet

Umusirikare wa RDC yagiye kwiba mu nkambi ya Mugunga ahasika ubuzima

Yanditswe: Monday 07, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baraye bagiye kwiba mu nkambi ya Lushagala iherereye mu gace ka Mugunga mu burengerazuba bw’umujyi wa Goma, umwe muri bo ahasiga ubuzima.

Sponsored Ad

Umutekano wo mu mujyi wa Goma wahungabanyijwe bikomeye n’abitwaje intwaro barimo abasirikare ba Leta bawuzenguruka amanywa n’ijoro kuva mu ntangiriro za 2024, byitwa ko bawurinda.

Hatangijwe ibikorwa byo kurwanya abahungabanya umutekano w’uyu mujyi byiswe ‘Safisha Mji’, ndetse ubuyobozi bwo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bugaragaza ko byatanze umusaruro.

Meya w’umujyi wa Goma, Faustin Kapend Kamand, tariki ya 1 Nyakanga 2024 yamenyesheje abanyamakuru ko mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, hafashwe abantu barenga 200 baketsweho kuba amabandi n’imbunda zirenga 150 zakoreshwaga ibyaha.

Abaturage bagaragaza ko nubwo ubuyobozi bw’uyu mujyi bwatangije ibi bikorwa, ubugizi bwa nabi burimo ubujura bwitwaje intwaro bwakomeje gufata intera ndende, basaba ko abasirikare baba batari mu kazi baguma mu bigo byabo.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 6 Ukwakira ni bwo humvikanye iyi nkuru y’urupfu rw’abantu babiri mu nkambi ya Lushagala n’inkomere ebyiri.

Sosiyete sivile ikorera muri Mugunga yatangaje impunzi imwe ari yo yiciwe muri iyi nkambi, izindi ebyiri zirakomereka mu gihe umwe muri aba basirikare na we yishwe.

Yagize iti “Mu bakomeretse harimo umugore Mapendano Bwiko warashwe mu mutwe n’umugabo witwa Kiza Bahati warashwe amasasu atatu. Mu bapfuye harimo Zabayo Bagirubwira. Umusirikare umwe na we yapfuye.”

Inkambi ziri muri Mugunga zicumbikiye Abanye-Congo barimo abaturutse mu mujyi wa Sake no mu bindi bice byiganjemo ibyo muri teritwari ya Masisi. Abenshi muri bo ni abahunze imirwano yahanganishije ingabo za RDC n’umutwe wa M23 mu ntangiriro za 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa