skol
fortebet

Umusirikare wa Ukraine yakoze benshi ku mutima kubera kwiturikiriza ku kiraro ngo ingabo z’Abarusiya zitambuka

Yanditswe: Saturday 26, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umusirikare wo muri Ukraine akomeje gushimagizwa cyane na benshi kubera ukuntu yiturikirijeho igisasu agasenya ikiraro kugira ngo ingabo z’Uburusiya zitinjira zivuye muri Crimea.
Abajenerali bashimye igitambo cya Vitaly Skakun Volodymyrovych kubera guhagarika ibifaru by’Uburusiya ntibibashe kwinjira ahitwa Henichesk, mu majyepfo ya Kherson.
Uyu musirikare yakoze ibyo benshi batabasha,ajya mu butumwa buteye akaga bwo gutega iki kiraro aza no kwituritsa kugira ngo umwanzi atinjira.
Icyo (...)

Icyo kiraro cyari ingenzi kuko cyahuzaga Crimea yigaruriwe nu Burusiya n’igihugu cya Ukraine.

Ubwo ingabo za Putin zamwirukankanaga, Vitaliy yabonye ko adafite umwanya wo guturitsa no kugera ahari umutekano yahisemo kwituritsa.

Abakuru b’ingabo bagize bati: "Ikiraro cyaraturitse ariko ntiyabasha kuva aho."

"Nkuko abavandimwe be mu ngabo babivuga,Vitaly yavuganye na bo ababwira ko agiye guturitsa ikiraro.Ako kanya habaye guturika."

Skakun, injeniyeri mu gisirikare, yashimiwe na bagenzi be kubera "kudindiza cyane umwanzi".

Ingabo za Ukraine zavuze ko byafashije ingabo za Ukraine kongera kwisuganya no kohereza ingabo hirya no hino.

Amakuru ari kuvugwa mu ntambara y’Uburusiya na Ukraine, nuko Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky arikumwe n-igisirikare cy’iki gihugu cyo kimwe n’abaturage bahawe intwaro barimo barwanira ko umurwa mukuru wa Kyiv utajyamu maboko y’Uburusiya.

Perezida wa Ukraine akaba yanze ubusabe bwa Leta Zunze ubumwe za Amerika bwo kumuhungisha , aho avuga ko aho kumuha imodoka imuhungisha bomuha intwaro akarwanira igihugu cye.

Ibitekerezo

  • uri Intwari Imana Ikwakire mubayo Kandi Ikurindire nabasigaye
    kandi IMANA Yaturemye igusoreze ikivi Watangije YESU AHE MAHORO IGIHUGU CYAWE
    KUKO NIYO WAPFUYE UHARANIRA. UMURYANGO WAWE IMANA IWUHUMURIZE .

    Uwo musirikari ni ntwari peee! Bitewe ni bindu yakoze byo kwiturikirizaho igisasu kugira ngo arokore bagenzibe ni ntwari west in peacd

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa