Umusirikare wo mu ngabo za Uganda (UPDF) yarashe mu cyico bagenzi be babiri, undi umwe aramukomeretsa.
Byabereye mu gace ka Fort Port mu burengerazuba bwa Uganda.
Amakuru avuga ko Cpl Avugo Lomuro wo mu ngabo za Uganda zirwanira mu kirere yarashe bagenzi be mu ijoro ryakeye, mbere yo guhita acika.
Umuvugizi wungirije wa UPDF, Col Deo Akiiki, yamaganye buriya bwicanyi mbere yo gutangaza ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo uriya musirikare afatwe.
Col Akiiki waganiraga n’itangazamakuru yunzemo ko uriya musirikare naramuka afashwe azaryozwa ibyo yakoze.
Kugeza ubu ntiharamenyekana icyatumye Cpl Lomuro arasa bagenzi be.
Abaturage baturiye Ikigo cya gisirikare ririya rasana ryabereyemo, babwiye itangazamakuru ryo muri Uganda ko bakutse imitima nyuma yo kumva urusaku rw’amasasu menshi.
Ni irasana bavuga ko ryabateye ubwoba bijyanye no kuba ryabayeho nyuma y’akanya gato Perezida Yoweri Kaguta Museveni agejeje ijambo ku banya-Uganda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *