skol
fortebet

Umutegetsi wa gisirikare wahiritswe yemeye kuva ku butegetsi ku neza

Yanditswe: Monday 03, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutegetsi wa gisirikare wa Burkina Faso, wahiritswe ku butegetsi kuwa gatanu, yemeye ko abuvuyeho nta mirwano ibayeho, nk’uko abategetsi b’idini n’amoko babivuga.

Sponsored Ad

Umutegetsi wa gisirikare wa Burkina Faso, wahiritswe ku butegetsi kuwa gatanu, yemeye ko abuvuyeho nta mirwano ibayeho, nk’uko abategetsi b’idini n’amoko babivuga.

Aba bavuze ko umusirikare utegeka igihugu ubu, Capt Ibrahim Traoré, yakiriye ukwegura kwa Lt Col Paul-Henri Damiba akemera n’ibyo yasabye.

Iri tangazo ryakurikiye ibitero ku bigo by’Ubufaransa, nyuma y’uko bivuzwe ko Lt Col Damiba yihishe muri kimwe mu bigo bya gisirikare by’Ubufaransa.

Iyi ni ‘coup d’état’ ya kabiri ibaye muri uyu mwaka muri Burkina Faso.

Kuri zombi abazikoze bavuze ko impamvu ari ikibazo cy’umutekano mucye mu gihugu no kunanirwa gukemura ikibazo cy’inyeshyamba ziyitirira Islam.

Ubutegetsi bwa Burkina Faso bugenzura gusa 60% by’ubutaka bw’igihugu, nk’uko inzobere zibivuga, kandi urugomo rw’izo nyeshyamba rurushaho kwiyongera.

Umuryango w’Ubumwe bwa Africa wasabye ko iki gihugu cyongera kugendera ku itegeko nshinga bitarenze nibura Nyakanga(7) 2023, wavugaga ko ubutegetsi bwa Lt Col Damiba “budashingiye ku itegeko nshinga”.

Umuryango w’ibihugu bya Africa y’iburengerazuba (Ecowas) wavuze ko “bidakwiye” ko abasirikare bongera gufata ubutegetsi mu gihe igihugu cyariho kigana ku butegetsi bw’abasivile.

Lt Col Damiba ku giti cye nta tangazo arasohora kumugaragaro.

Ariko abakuriye amadini n’amoko bavuze ko Damiba ubwe yatanze ukwegura kwe “mu kwirinda imirwano yagira ingaruka zikomeye ku bantu n’ibintu”, nk’uko ibiro ntaramakuru AFP bibivuga.

Uyu colonel wahiritswe nawe muri Mutarama(1) yari yahiritse Perezida Roch Kaboré, avuga ko yananiwe guhashya ikibazo cy’imitwe yiyitirira idini ya Islam.

Abaturage benshi muri Burkina Faso hashize igihe kinini batizeye umutekano wabo.

Iyo mitwe yatangiye ibikorwa mu 2015 imaze gutuma ababarirwa ku bihumbi bicwa naho abagera kuri miliyoni ebyiri bahunze ingo zabo.

Burkina Faso kuva yabona ubwigenge mu 1960, imaze kubamo ‘coup d’état’ umunani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa