Umutwe wa M23 washyizeho amasaha y’ingendo n’ibindi mu duce wafashe mu burasirazuba bwa RDC nyuma y’iminsi mike FARDC nabo bafatanyije bishe abakomando bayo babiri.
Itangazo ryaturutse mu Bunyamabanga bwa M23,ku wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2024,rigaragaza amabwiriza yashyizweho mu rwego rwo kubungabunga amahoro n’umutetakano by’abaturage bo mu bice bagenzurwa ndetse no kubarindira ibyabo.
Iri tangazo rigira riti “Ingendo zose n’ibikorwa byose by’ubukungu ndetse n’amateraniro y’amasengesho: Imodoka zitwara abagenzi na moto, ibikorwa by’ubwikorezi, utubari, butike, amasoko, insengero ndetse n’ibindi, bigomba kujya bihagarara saa 18H30 z’umugoroba byongere bifungure saa 6h00 za mu gitondo mu bice byose bigenzurwa na M23 kugeza igihe hazatangirwa andi mabwiriza.”
Uyu mutwe wa M23 ushyizeho izi ngamba nyuma y’uko muri iki cyumweru gishize, wahuye n’ibibazo byinshi mu rugamba uhanganyemo na FARDC nyuma y’uko iki gisirikare cya Leta gifatanyije n’ingabo za SADC bagabye ibitero bya drones byawushegeshe.
Muri ibi bitero, umutwe wa M23 watakarijemo abarwanyi bawo benshi by’umwihariko abakomando babiri, barimo Colonel Castro Elise Mberabagabo wari ushinzwe ubutasi bw’uyu mutwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *