
Muri Sudani abantu 50 bishwe mu gitero cyagabwe n’abarwanyi bigometse kuri Leta ba Rapid Support Forces, RSF mu biturage byo muri leta ya al-Jazira.
Ibi byemejwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri icyo gihugu.
Ibiturage byibasiwe birimo al-Sariha na Azraq ahabera imirwano ikaze guhera kuwa gatanu.
Biremezwa n’umuryango wegeranya inkunga zo gufasha abibasiwe n’intambara muri Sudani.
Uwo muryango uvuga ko mu mudugudu wa al-Sariha wonyine, hapfuye abantu 50, abandi 200 barakomereka. Uyu muryango ukomeza utangaza ko kubera urusaku rwinshi rw’amasasu abakomeretse badashobora kujyanwa kwa muganga. Ikindi nuko kubera ko ntatumanaho rihari bigoye kumenya umubare nyawo w’abapfuye n’inkomere.
Kuwa gatanu, sendika y’abaganga muri Sudani yasabye umuryango w’abibumbye gutegeka ko haboneka inzira yo kugera ku nzirakarengani ziri muri iyo midugudu bavuga ko zirimo gukorerwa jenoside.
Iyi sendika yagaragaje ko ingabo z’igihugu zidashoboye kurinda umutekano w’abasivili.Amakuru ava mu nzego z’ubuzima yerekana ko ibitaro byinshi muri utwo duce byategetswe gufunga.
Intambara hagati y’ingabo za leta n’umutwe wa RSF wigometse imaze guhitana abantu hafi 150,000. Abandi babarirwa muri za miliyoni bakuwe mu byabo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *