Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza yafashwe amaze gutera inda abakobwa batatu ayobora
Yanditswe: Friday 27, Jan 2023

Abagabo batatu barimo umuyobozi w’ikigo cy’amashuri, batawe muri yombi na polisi mu ntara ya Makamba yo mu majyepfo ya Burundi.
Aba barimo umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Kigongo batawe muri yombi bazira gusambanya abana bato nkuko SOS Médias Burundi ibitangaza.
Abatangabuhamya bavuze ko aba bagabo batawe muri yombi nyuma yo koreka abana bato bakabatera inda.
Uwahaye amakuru kiriya kinyamakuru yagize ati "Polisi yagenzuye abakobwa bato batwite ku kigo cya Kigongo muri Kibago.Nyuma (...)
Abagabo batatu barimo umuyobozi w’ikigo cy’amashuri, batawe muri yombi na polisi mu ntara ya Makamba yo mu majyepfo ya Burundi.
Aba barimo umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Kigongo batawe muri yombi bazira gusambanya abana bato nkuko SOS Médias Burundi ibitangaza.
Abatangabuhamya bavuze ko aba bagabo batawe muri yombi nyuma yo koreka abana bato bakabatera inda.
Uwahaye amakuru kiriya kinyamakuru yagize ati "Polisi yagenzuye abakobwa bato batwite ku kigo cya Kigongo muri Kibago.Nyuma y’iperereza ry’abayobozi ba komini kuri icyo kigo kuwa Kabiri,abakobwa batwite bavuze ko batewe inda na Pascal Nitunga,umuyobozi w’ikigo cyabo.Uyu yafunzwe kuwa Gatatu.
Kuri icyo kigo,abakobwa batatu bo mu mwaka wa 5 n’uwa 6 mu mashuri abanza baratwite.
Uyu muyobozi w’ikigo yahakanye ibyo ashinjwa ariko polisi iri ku kirego imwereka abayihaye amakuru bazi neza ibyabaye.
Undi mugabo watawe muri yombi n’uwo muri zone ya Gatabo muri komini Kayogoro.
Uyu we ngo yasambanyirije umwana w’imyaka 15 mu modoka. icyo gihe hari mu ijoro ryo kuwa 20 Mutarama saa yine.Uyu yafungiwe muri kasho ya komini ari mu gitondo.
Muri Kibago,hari undi muntu ukekwaho icyaha watawe muri yombi na polisi ashinjwa gufatanya n’umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Kigongo gusambanya abana bahiga.
Umuyobozi ushinzwe uburezi mu ntara ya Makamba,Sem Nimpaye yavuze ko hamaze kugaragara abana benshi batewe inda mu bigo by’amashuri by’aho ayobora.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *