skol
fortebet

Umuyobozi wa FDLR yagaragaye ayoboye urugamba FARDC yarwanye na M23

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Sunday 12, Feb 2023

Umuyobozi wa FDLR yagaragaye ayoboye urugamba FARDC yarwanye na M23

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’agahenge k’igihe gito, imirwano yongeye kubura hagati ya FARDC ifatanyije na FDLR,bagabye igitero gikomeye ku birindiro bya M23 biri ahirwa Kingi ni mu birometero 3 ujya mu mujyi wa Sake.
Rwandatribune dukesha iyi nkuru iravuga ko abaturage b’ahitwa ku Rupangu biboneye neza Gen.Omega ari kumwe n’itsinda kabuhariwe ryo muri FDLR/CRAP,bari gutegura imirongo y’abarwanyi,muri abo barwanyi havuzwemo uwitwa Lt.Col Silencieux Inkodos.
Muri iyi mirwano kandi humvikanyemo ibisasu (…)

Nyuma y’agahenge k’igihe gito, imirwano yongeye kubura hagati ya FARDC ifatanyije na FDLR,bagabye igitero gikomeye ku birindiro bya M23 biri ahirwa Kingi ni mu birometero 3 ujya mu mujyi wa Sake.

Rwandatribune dukesha iyi nkuru iravuga ko abaturage b’ahitwa ku Rupangu biboneye neza Gen.Omega ari kumwe n’itsinda kabuhariwe ryo muri FDLR/CRAP,bari gutegura imirongo y’abarwanyi,muri abo barwanyi havuzwemo uwitwa Lt.Col Silencieux Inkodos.

Muri iyi mirwano kandi humvikanyemo ibisasu biremereye byaraswaga n’Abacancuro b’Abanya Romaniya,ndetse iyi mirwano yakomeje ku mpande zombi.

Umutwe wa M23 ushinja ingabo za FARDC kubatera ariko na FARDC ikavuga ko uyu mutwe udashaka kubahiriza amasezerano ya Luanda yo guhagarika imirwano.

Ibitekerezo

  • ABATUYE ISI YOSE NIBASENGERE IGIHUGU CYAKONGO AMAHORO ABONEKE.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa