skol

Umuyobozi wa Wagner yagaragaye ahagaze ku butaka bikekwa ko ari muri Afurika

Yanditswe: Tuesday 22, Aug 2023

featured-image

Umuyobozi mukuru w’abacanshuro b’Abarusiya bo mu kigo cya Wagner, Yevgeny Prigozhin, yigaragaje bwa mbere kuva yivumbura ku butegetsi bw’u Burusiya muri Kamena.

Bisa n’aho ahantu aherereye ari muri Afurika nkuko byagaragaye mu mashusho yashyize ahagaragara ku muyoboro wa Telegram.

Prigozhin agaragara ahagaze mu butayu yambaye gisirikare afite imbunda mu ntoki. Hakurya ye hagaragara abandi bantu benshi bafite intwaro n’imodoka ya pick up.

Reuters ntabwo yashoboye kumenya cyangwa kugenzura itariki ayo mashusho yafatiweho, ariko amagambo ya Prigozhin n’ubutumwa bumwe na bumwe anyuza mu miyoboro ishyigikiye Wagner bigaragaza ko amashusho yafatiwe muri Afurika.

Muri ayo mashusho yagize ati "Ubushyuhe ni hejuru ya degere 50 - byose nk’uko tubishaka. Wagner PMC ituma u Burusiya burushaho gukomera ku migabane yose, na Afurika - burushaho kwisanzura. Ubutabera n’ibyishimo - ku Banyafurika, turi gutuma ubuzima buba inzozi mbi kuri ISIS na Al-Qaeda n’andi mabandi,"

Yakomeje avuga ko Wagner irimo gushaka abandi bantu n’andi matsinda bazafatanya "gusohoza inshingano zashyizweho". Video iherekejwe na numero ya terefone ku bashaka kwinjira mu mutwe wa Wagner nk’uko tubikesha Reuters.

Ahazaza ha Wagner na Prigozhin ntiharamenyekana neza kuva yayobora imyivumbagatanyo y’igihe gito mu Burusiya ndetse ingabo ze zikanigarurira ikigo cya gisirikare cya leta bikarangira habaye imishyikirano yasoje iyo myivumbagatanyo abarwanyi be ndetse na we ubwe bakemererwa gusohoka igihugu bakajya muri Belarus.

Kuva iyo myivumbagatanyo yaba, bamwe mu barwanyi ba Wagner bimukiye muri Belarus batangira gutoza ingabo zaho. Mu mpera za Nyakanga, Prigozhin yavuze kandi ko Wagner yiteguye kurushaho kongera ingufu muri Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa