Umwami Charles III na madamu we batewe amagi n’uwigaragambya
Yanditswe: Wednesday 09, Nov 2022

Kuri uyu wa gatatu, Umwami Charles III na madamu we Camilla, Queen Consort, batewe amagi n’umugabo ubwo bari basuye umujyi wa York
Uyu mugabo wigaragambyaga, yateye amagi 3 aba banyacyubahiro,ari nako asakuza cyane ngo “Iki Gihugu cyubatswe ku maraso n’abacakara.”
Uyu mugabo yateye aya magi ntiyahamya aba banyacyubahiro hanyuma abantu bamuvugiriza induru ari nako baririmba bati "Imana ifashe Umwami .”
Charles yasaga nkutahungabanyijwe n’aya magi ndetse yayaciye hejuru n’amaguru akomeza (...)
Kuri uyu wa gatatu, Umwami Charles III na madamu we Camilla, Queen Consort, batewe amagi n’umugabo ubwo bari basuye umujyi wa York
Uyu mugabo wigaragambyaga, yateye amagi 3 aba banyacyubahiro,ari nako asakuza cyane ngo “Iki Gihugu cyubatswe ku maraso n’abacakara.”
Uyu mugabo yateye aya magi ntiyahamya aba banyacyubahiro hanyuma abantu bamuvugiriza induru ari nako baririmba bati "Imana ifashe Umwami .”
Charles yasaga nkutahungabanyijwe n’aya magi ndetse yayaciye hejuru n’amaguru akomeza kuganira n’abayobozi b’umugi . We na Camilla bari muri uyu mujyi wo mu majyaruguru kumurika ku mugaragaro ishusho ya nyina wapfuye, Umwamikazi Elizabeth wa II.
Abashinzwe umutekano bahise bafata uyu mugabo bamutwara bamukurura nyuma yo gukora ibi.
Ibitekerezo
nibibi gutukana