skol

Umwana w’Umurundi w’imyaka 15 yaterewe icyuma London bitera benshi agahinda

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 9 July 2021

Tamim Ian Habimana ufite ababyeyi b’Abarundi ni umwe mu bana babiri bishwe batewe ibyuma ku wa mbere, amazina yabo ubu yatangajwe na polisi y’i Londres.


Habimana w’imyaka 15, yasogoswe icyuma rimwe ku muhanda Woolwich New Road, mu karere ka Woolwich mu majyepfo ya London, ku wa mbere saa kumi n’imwe na 25 z’umugoroba (17h25).

Abapolisi basanze ari hasi, hari kandi ibyuma bitatu, abatabazi bagerageje kumufasha ariko biranga apfira aho saa kumi n’ebyiri n’iminota umunani z’umugoroba (18h08), nk’uko polisi ibivuga.

Umuhungu w’imyaka 15 yafashwe akekwaho kwica Habimana.

Umuryango wa Habimana uri mu gahinda gakomeye, umubyeyi we (nyina) babanaga, ntabasha kugira icyo avuga. Se yari mu Burundi ubwo ibi byabaga, byitezwe ko agera mu Bwongereza.

Ikinyamakuru The Evening Standard cyo mu Bwongereza, kivuga ko inshuti za Habimana zivuga ko yifuzaga kuzaba umunyamategeko.

Ejo ku wa kane byamenyekanye ko ishuri yigagaho, Harris Academy Greenwich, ryabujije abanyeshuri kujya mu mujyi hagati i Woolwich, aho yapfiriye, no mu maguriro y’ibiribwa ya McDonald’s ari aho hafi kuko ari uduce duteye ibibazo.

Ako gace kavugwamo urugomo n’ubwambuzi bwitwaje intwaro.

Itangazo ry’iri shuri rihuriweho n’abayobozi baryo n’ababyeyi rivuga ko "Dutewe agahinda no kubura ubuzima bw’umwana bidasobanutse.

"Ibitekerezo n’amasengesho yacu biri ku muryango we kandi turakora ibyo dushoboye byose mu kubafasha muri iki gihe", nkuko The Evening Standard ibivuga.

Itangazo ry’iri shuri ryongera gusaba ababyeyi guha abana ubutumwa bubibutsa ko bagomba guhita bajya iwabo mu rugo nyuma y’amasomo nta handi banyuze.

Ku wa mbere kandi hashize amasaha Habimana yishwe, Keane Flynn-Harling w’imyaka 16 nawe yishwe atewe icyuma i Oval Place mu karere ka Vauxhall, na ho mu majyepfo ya London, umugabo w’imyaka 29 yarafashwe akekwa.

Kugeza ubu, abantu 21 batarageza ku myaka 20 barishwe i Londres muri 2021. Mu mwaka ushize wose, 17 batarageza imyaka 20 ni bo bishwe muri Londres gusa.

Niba imfu z’abangana batyo zikomeje kuri iki gipimo, uyu uzaba umwaka wishwemo benshi i Londres kuva mu 2008.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

RDC: Abitwaje intwaro bateze imodoka yari igemuriye impunzi bica abantu...

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo,abitwaje intwaro bataramenyakana...
2 December 2021 0

RDC:MONUSCO irashaka kugenzura ibitero by’ingabo za Uganda n’iza DR Congo...

Ingabo za ONU ziri mu butumwa bwiswe MONUSCO mu burasirazuba bwa DR Congo...
2 December 2021 0

Ethiopia:Ingabo za Leta zambuye Inyeshyamba umujyi w’umurage w’isi wa...

Ingabo za leta ya Ethiopia zisubije umujyi ndangamateka wa Lalibela wari...
2 December 2021 0

RDC yemeje ko ingabo za Uganda ziri ku butaka bwayo guhangana na...

Igisirikare cya DR Congo cyemeje ko kiri gufashwa n’icya Uganda mu bitero ku...
1 December 2021 0

Uganda: Uwacuruje insenene mu ndege ya Uganda Airlines n’uwamufotoye batawe...

Umugabo ushinjwa gucuruza insenene mu ndege ya Uganda Airlines hamwe...
30 November 2021 0

Ingabo za Uganda zigiye kwerekeza muri RDC guhangana na ADF

Ingabo za Uganda UPDF zahawe uburenganzira bwo kujya muri Congo na Perezida...
29 November 2021 0