Umwarimu wari ujyanye ibizamini bya leta ku ishuri yishwe n’ibaba rya kajugujugu
Yanditswe: Tuesday 21, Nov 2023
Kuri uyu wa kabiri, umwarimu yapfuye nyuma yo gukubitwa n’ibaba rya kajugujugu i Masalani, Ijara, mu ntara ya Garissa.
Nk’uko umudepite wa EALA, Falhada Iman, abitangaza, ngo uyu mwarimu yari agiye kuyobora ibizamini bya Leta mu mashuri yisumbuye (KCSE), bikomeje muri Kenya.
Uyu mwarimu uyobora ibizamini,yari avuye gufata kopi ziriho ibibazo mu biro bya komiseri w’intara ubwo iyi mpanuka yabaga.
Komiseri w’intara ya Garissa,Solomon Chesuti yabwiye The Nation ko uyu mwarimu yari hafi y’iyi kajugujugu ubwo yari itangiye kwitegura guhaguruka,hanyuma amababa yayo maremare aramukubita ubwo yarimo kwikaraga.
Ibi bibaye nyuma y’aho Ku wa mbere mu gitondo, umupolisi wari uherekeje impapuro z’ibizamini ku ishuri ryisumbuye rya Mahero mu gace ka Alego Usonga, mu ntara ya Siaya yishwe .
Uyu mupolisi yari kumwe na mugenzi we hamwe n’umuyobozi w’ishuri ubwo bategwaga n’abagizi ba nabi batamenyekanye bari bitwaje imbunda.
Abatangabuhamya babibonye barimo Joachim Kombo, bavuga ko aba bapolisi bagabweho igitero bamaze kuva muri bisi y’ishuri yari yabajyanye gufata ibyo bizamini ngo ibizane ku ishuri rimwe.
Aba ngo bavuye muri Bisi kubera ko itashoboraga kugera ku ishuri kubera umuhanda mubi ari nabwo baterwaga nabo bagizi ba nabi.
Umuyobozi w’ikigo yarahunze,umupolisi umwe araraswa arapfa mu gihe undi yakomeretse.
Aba bagizi ba nabi ngo bahise batwara imbunda z’aba bapolisi barahunga.
Umuyobozi w’intara n’uwa Polisi bageze aho byabereye bahita basaba ko hakorwa iperereza kuri abo bagizi ba nabi n’icyabateye kugaba iki gitero.
Ikizamini cya Geography cyagombaga gukorwa cyarakozwe uwo munsi kuko umuyobozi w’ikigo warokotse yajyanye ibizamini birakorwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *