
Abantu batatu bapfuye abandi batanu barakomereka ubwo umwicanyi wari ufite imbunda yagabaga igitero ahantu habiri muri Michigan State University campus iherereye ahitwa East Lansing.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere nibwo uyu mugizi wa nabi yateye iyi kaminuza nkuko polisi ibivuga ndetse nyuma y’aho nawe yaje kuhasiga ubuzima aho bikekwa ko yirashe.
Itangazo ry’uko abantu batatu bishwe ryaje nyuma y’isaha polisi yo kuri itangaje ko abantu batanu bakomerekejwe ndetse ko bajyanwe mu bitaro. (...)
Abantu batatu bapfuye abandi batanu barakomereka ubwo umwicanyi wari ufite imbunda yagabaga igitero ahantu habiri muri Michigan State University campus iherereye ahitwa East Lansing.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere nibwo uyu mugizi wa nabi yateye iyi kaminuza nkuko polisi ibivuga ndetse nyuma y’aho nawe yaje kuhasiga ubuzima aho bikekwa ko yirashe.
Itangazo ry’uko abantu batatu bishwe ryaje nyuma y’isaha polisi yo kuri itangaje ko abantu batanu bakomerekejwe ndetse ko bajyanwe mu bitaro.
Iryo tangazo ryavugaga ko bamwe muri bo ’bafite ibikomere biteye ubwoba’.
Polisi y’iyi kaminuza yatangaje ko abapfuye bataramenyekana ndetse ko n’umwicanyi bitazwi niba hari ibibazo yari afitanye n’iyi kaminuza.
Polisi ya kaminuza yavuze ko uyu mugizi wa nabi yarashe ahegereye inyubako bigiramo yitwa Berkey Hall n’ahakorerwa imyitozo hazwi nka IM East.
Polisi ya Michigan State University (MSU) kuguma mu nyubako nyuma y’ayo masasu yarashwe.
Nyuma ahagana saa 8.30 z’ijoro,Polisi ya Kaminuza yasabye abanyeshuri kwiruka,kwihisha no kwirwanaho.
Nyuma yo gushaka cyane umwicanyi mu gihe kingana n’amasaha ane,Polisi yatangaje saa sita n’igice z’ijoro ko ukekwaho kurasa yabonetse yapfiriye muri kaminuza.
Polisi yavuze ko itazi impamvu uyu yahisemo kugaba iki gitero gusa irakomeza gukora iperereza k’ukekwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *