skol

UN yavuze amagambo akomeye ku ntambara Uburusiya bwashoye kuri Ukraine

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 22 March 2022

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Antonio Guterres yavuze ko intambara muri Ukraine itazagira uyitsinda kandi ko idateze kurangira vuba. Yasabye impande zihanganye kugana inzira y’ibiganiro kugira ngo imirwano ihagarare.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku cyicaro cy’umuryango w’abibumbye, Guterres yavuze ko ingaruka zihari zatewe n’intambara muri Ukraine zihagije kugira ngo impande zombi zigane intebe y’ibiganiro.

Yagize ati “Hari byinshi bituma haba ibiganiro byihutirwa kugira ngo imirwano ihagarare.” Nta byinshi yigeze avuga ku mitegurire y’ibyo biganiro n’abashobora kuba abahuza muri byo.

Kugeza ubu Turukiya na Israyeri ni ibyo bihugu bimaze kugaragaza ubushake bwo guhuza Uburusiya na Ukraine. Guterres wakomeje kwirinda kugira byinshi avuga kuri iyi ntambara, yavuze ko abanya-Ukraine babayeho nabi cyane kuva ubutegetsi bw’I Moscow butagiye kugaba ibitero ku gihugu cyabo.

Yanenze ibitero byibasira abasivili, ibitaro, amashuli n’amazu acumbikiye abantu bahunze ingo zabo. Yavuze ko ibyo bitero bimaze gutuma abantu hafi miliyoni 10 bata ingo zabo abandi bagahunga igihugu. Guterres yongeyeho ko gukomeza iyi ntambara bidakenewe, asaba ko ihita ihagarara.

Ijwi ry’Amerika

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Hagenimana Davidludovico

    Hoya nihagarare cy UN mujyeyo bababagire ibisuga

    1 month ago

Inzindi nkuru

Uburusiya bwigaruriye Umujyi wa Mariupol:Abasirikare ba nyuma ba Ukraine...

Urugamba rwo mu mujyi wo ku cyambu wa Mariupol mu majyepfo ya Ukraine...
18 May 2022 0

Umunyamategeko wa Sgt Robert Kabera afite impungenge ko ’ashobora koherezwa...

Umunyamategeko w’umusirikare w’u Rwanda wahungiye muri Uganda yandikiye...
18 May 2022 0

Turukiya:Perezida Erdogan yiyemeje guhangayikisha Finland na Sweden bishaka...

Perezida wa Turukiya yongeye kuvuga ko adashyigikiye ko Finland na Suède...
17 May 2022 0

Impamvu yateye igihugu cya Mali kwikura muri G5 Sahel yamenyekanye

Igihugu cya Mali cyatangaje ko kivuye mu ihuriro ry’ibihugu byo mu...
16 May 2022 0

Ukraine yigambye kwisubiza Kharkiv no kwica ingabo 27000 z’Abarusiya

Ikigo cyigisha ibijyanye n’intambara Institute for the Study of War,...
14 May 2022 0

AMERICA yaburiye ibitero by’ibyihebe mu burasirazuba bwa Congo

Guverinoma ya Amerika yaburiye ko hari ibitero by’abiyahuzi bishobora gutera...
13 May 2022 0