skol

UPDF yatangaje umusaruro iri gukura muri ’Operasiyo Shujaa’

Yanditswe: Friday 30, Aug 2024

featured-image

Igisirikare cya Uganda UPDF cyatangaje ko binyuze mu gikorwa cyiswe ’Operasiyo Shujaa’ ifatanyijemo n’igisirikare cya Congo (FARDC), bamaze kugaruza imbohe zirenga 100 zari zarigaruriwe n’inyeshyamba za ADF.

Ni Operasiyo imaze hafi imyaka itatu ingabo izi ngabo z’impande zombi zitangije ibi bikorwa bya gisirikare bihuriweho mu kurwanya uyu mutwe witwaje intwaro.

Uyu mutwe wa ADF usanzwe urwanya ubutegetsi bwa Uganda, ukorera mu burasirazuba bwa Kongo aho umaze kuyogoza abaturage ndetse bamwe bakaba bicwa abandi bakaba barahunze.

Igisirikare cya Uganda kivuga ko imfungwa zirenga 100 zabohojwe kuva iyo gahunda itangiye.

Jenerali Felix Kulaijye,
Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, yatangarije ijwi ry’Amerika ko hari byinshi bamaze kugeraho birimo guca intege ADF no kubohora abagizwe imbohe n’uwo mutwe.

Ingabo za Uganda zivuga ko nubwo rimwe na rimwe abarwanyi ba ADF bagabaga ibitero ku butaka bwa Uganda, hari benshi bishwe bagiye bicwa abandi bagafatwa mpiri.

Umutwe wa ADF ukunze kwibasira ibice bitandukanye byo mu Ntara ya Ituri.Umaze imyaka isaga 20 ukorera muri Kongo.

Amerika yashyize ADF ku rutonde rw’umutwe w’iterabwoba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa