skol
fortebet

UPDF yohereje izindi ngabo muri Congo

Yanditswe: Monday 03, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Igisirikare cya Uganda (UPDF), ku Cyumweru cyatangaje ko cyohereje izindi ngabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; mu bikorwa byo kurandura imitwe yitwaje intwaro ikorera mu bice bitandukanye bya kiriya gihugu.

Sponsored Ad

UPDF yavuze ko ziriya ngabo yazohereje mu mujyi witwa Mahagi wo mu ntara ya Ituri, mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Congo.

Umuvugizi wayo, Brig Felix Kulaigye, yabwiye AFP ko “abasirikare ba Uganda bamaze kwinjira i Mahagi, kandi ni bo bagenzura uwo mujyi.”

Kulaigye yasobanuye ko Leta ya RDC ari yo yasabye Uganda kuyiha abasirikare bo kuyifasha gucunga umutekano, nyuma y’igitero umutwe wa CODECO wagabye muri uriya mujyi ukica abaturage 51.

Abarwanyi bo mu mutwe wa CODECO bavuga ko bwaranira inyungu z’abo mu bwoko bw’aba Lendu biganjemo abahinzi, bemeza ko babangamiwe n’abo mu bwoko bw’aba Hema biganjemo aborozi.

Uganda yari isanzwe ifite muri Congo izindi ngabo zibarirwa mu bihumbi.

Ni ingabo yoherejeyo biciye mu masezerano yasinywe n’ibihugu byombi ahanini yari ashingiye ku kurandura umutwe w’iterabwoba wa ADF.

Uganda ivuga ko ifite amakenga y’uko intambara iri muri Congo ishobora gukwiragira mu bindi bice byegereye icyo gihugu.

Mu gihe muri iki gihugu hasanzweyo ingabo z’ibindi bihugu, zirimo iz’u Burundi, abahanga bavuga ko bishobora gukurura intambara ikaze nk’iyahabereye mu myaka ya 1998-2003, ubwo ibihugu byinshi bya Afurika byari muri Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa