skol
Fortebet

Urubyiruko rushyigikiye Perezida Tshisekedi rwarahiriye kwirukana MONUSCO

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 24 July 2022

Urubyiruko rwo mu Mujyi wa Goma rubarizwa mu ishyaka rya Union Pour la Democratie et le Progres Social, UDPS riri ku butegetsi rwatangaje ko kuri uyu wa mbere tariki 25 Nyakanga 2022 hari imyigaragambyo idasanzwe igamije guhambiriza Ingabo za MONUSCO zikava ku butaka bw’icyo gihugu.

Aba banyecongo bakiri bato basabye abaturage guhaguruka n’iyonka bakavuga “Oya ku ngabo za MONUSCO” bemeza ko ntacyo zibamariye mu myaka zimaze ku butaka bwabo.

UDPS/Tshisekedi Federasiyo ya Goma bavuga ko “dusaba ko MONUSCO iva ku butaka bwa Congo nta shiti kuko yerekanye ko idashoboye kuduha umutekano”.

Bavuga ko batewe intimba n’amagambo y’urucantege ku ngabo za Leta yavuzwe n’umuvugizi wa MONUSCO agaragaza ko “FARDC inaniwe kandi idafite imbaraga zo guhagarika M23.”

Uru rubyiruko rwasabye ko kuwa mbere tariki 25 Nyakanga ibikorwa by’ubucuruzi, amashuri n’ibindi byose bigomba gufunga kugira ngo “binjire imihanda bamagana ku mugaragaro Ingabo za MONUSCO zimaze imyaka irenga 20 ntacyo zicyemura ku mutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo.”

Imyigaragambyo nk’iyi yo kwamagana MONUSCO yadutse mu Mujyi wa Goma nyuma y’imbwirwaruhame ya Perezida wa Sena ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Modeste Bahati Lukwebo, yavuze ko “Ingabo za MONUSCO zigomba guhambira utwazo zikava ku butaka bw’icyo gihugu.”

Ubwo butumwa Perezida wa Sena Modeste Bahati Lukwebo, yabutanze ubwo yasuraga u Burasirazuba bw’icyo gihugu ku wa 15 Nyakanga 2022.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kenya: Abakomiseri b’akanama k’amatora barashinjwa kugerageza kubangamira...

Umukuru w’akanama k’amatora ka Kenya yashinje bane mu bakozi bakuru...
18 August 2022 0

DR Congo: Denis Mukwege afata kwinjiza ingabo z’abarundi mu gihugu...

Uwahawe igikombe cy’amahoro mu mwaka 218, Dr. Denis Mukwege yanenze bikomeye...
17 August 2022 1

Uburusiya bwatwerereye umuriro iturika riheruka ku kibuga cya Crimea muri...

Mu cyumweru gishize , nibwo habaye igisa nk’igitero cya Ukraine ku kibuga...
17 August 2022 0

Tanzaniya: Abaporisi babyibushye bikabije Perezida yategetse ko...

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu, yategetse ko abapolisi bafite umubyiho...
17 August 2022 1

DR Congo: Brig Gen Tshinkobo wayoboraga akarere ka 34 yapfuye, M23 ibyita...

Umujenerali wari ukomeye muri FARDC yapfuye urupfu rutunguranye.
17 August 2022 0

DR Congo: Agahenge kagarutse nyuma y’isaha FARDC ihanganye n’abarwanyi ba...

Ingabo z’igisirikare cya kongo zabyutse zigaba ibitero bikomeye mu birindiro...
16 August 2022 0