Urukiko rwatambamiye umwanzuro wa Kenya wo kohereza Abapolisi ba Kenya muri Haiti
Yanditswe: Saturday 18, Nov 2023
Urukiko Rukuru muri Kenya rwitambitse gahunda y’icyo gihugu yo kohereza Abapolisi 1000 mu butumwa bw’amahoro muri Haiti kugira ngo bajye kuyifasha guhangana n’iterabwoba.
Ni gahunda yari yemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya, ku wa Kane tariki 16 Ugushyingo 2023.
Umunyamategeko Ekuru Aukot, wigeze no kwiyamamariza kuyobora Kenya ni we wagejeje leta mu nkiko ayisaba kutajyana abo Bapolisi muri Haiti mu butumwa yageranyije n’ubwiyahuzi.
Umucamanza mu Rukiko Rukuru, Chacha Mwita, yavuze ko ku wa 26 Mutarama 2024 ari bwo azasoma umwanzuro w’urukiko kuri iki kirego.
RFI dukesha iyi nkuru yatangaje ko ibikorwa by’udutsiko tw’ibyihebe byitwaje intwaro muri Haiti bikomeje kwiyongera kuva muri Nyakanga 2021, ubwo Perezida Jovenel Moïse, yicwaga.
Nko kuri uyu wa Gatatu, abantu bitwaje intwaro bagabye igitero bafata ibitaro byo mu Mujyi wa Port-au-Prince. Polisi yagerageje kubohoza abarwayi benshi barimo abana 40 barimo n’abari bamaze kuvuka muri iyi minsi.
Ibihugu birimo u Burundi, Chad, Senegal, Jamaica na Belize byamaze kwemera ko bizohereza ingabo n’abapolisi mu butumwa bw’amahoro muri Haiti.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *