skol
fortebet

US: Imodoka yirukaga cyane yinjiye mu bantu bari mu mutambagiro ihitana 5

Yanditswe: Monday 22, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

skol

Abantu batanu bishwe naho abarenga 40 barakomereka nyuma yuko imodoka yahuranyije mu mutambagiro muri leta ya Wisconsin muri Amerika, nkuko polisi ibivuga.

Sponsored Ad

Amashusho agaragaza imodoka ya siporo (SUV) y’ibara ritukura igenda mu mutambagiro mu mujyi wa Waukesha, mu burengerazuba bw’umujyi wa Milwaukee.

Hari mu masaha ya saa kumi n’iminota mirongo ine z’umugoroba (16h40) ku isaha yaho, ni ukuvuga saa sita z’ijoro n’iminota mirongo ine (00:40) zo kuri uyu wa mbere ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

Umukuru wa polisi muri uwo mujyi Dan Thompson yavuze ko iyo modoka yagonze abantu babarirwa muri za mirongo barimo n’abana.

Umuntu umwe yafunzwe. Umutegetsi umwe yavuze ko "muri iki gihe" ibyabaye bidasa nkaho ari igikorwa cy’iterabwoba.

Ucyekwaho kwahuranya iyo modoka mu bantu yagaragaye nk’uwahungaga ava ahandi hantu ubwo iyo modoka yayerekezaga mu bantu bari mu mutambagiro, nkuko ukora mu rwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko - uzi ibiri mu byagezweho n’iperereza ry’ibanze - yabibwiye igitangazamakuru cyo muri Amerika CBS News gikorana na BBC.

Umugabo uhatuye witwa Angelito Tenorio yabwiye ikinyamakuru Milwaukee Journal Sentinel cyo muri uwo mujyi ko yari amaze kurangiza kugenda mu mutambagiro ubwo ibyo byabaga.

Yagize ati: "Twabonye imodoka ya SUV... ayerekeza ku muvuduko wose ku muhanda w’umutambagiro. Nuko twumva ikintu giturika cyane, no kurira kwinshi n’imiborogo by’abantu bagonzwe n’imodoka".

Corey Montiho yavuze ko abo mu itsinda ry’ababyinnyi umukobwa we abamo bagonzwe n’iyo modoka.

Yabwiye icyo kinyamakuru ko "inkweto na shokola ishyushye yamenetse byari [binyanyagiye] ahantu hose".

Ati: "Byansabye kugenda mva ku mubiri waguye njya ku wundi mbona kugera ku mukobwa wanjye".

’Igihe giteye ihungabana’

Umupolisi mukuru Thompson yavuze ko abapolisi bafashe imodoka y’uwo ucyekwa kandi ko umuntu urimo gukurikiranirwa hafi yafunzwe, ariko ntiyagize ayandi makuru atanga. Yongeyeho ko iperereza "ririmo guhindagurika cyane".

Yavuze ko polisi yarashe kuri iyo modoka mu kugerageza kuyihagarika.

Steven Howard ukuriye abazimya inkongi (umuriro) yabwiye abanyamakuru ko urwego akuriye rwajyanye abantu bakuze 11 n’abana 12 ku bitaro biri hafi aho nyuma yuko ibyo bibaye. Polisi yo muri uwo mujyi nyuma yavuze ko amashuri ya leta yo muri Waukesha aba afunze kuri uyu wa mbere.

Hagati aho, umukuru w’akarere ka Waukesha Shawn Reilly yavuze ko iki ari "igihe giteye ihungabana" muri uyu mujyi.

Ati: "Umutima wanjye wifatanyije n’abo bose bagizweho ingaruka n’iki gikorwa cy’ubucucu".

Polisi yo mu mujyi wa Waukesha yaburiye ko umubare w’abapfuye n’abakomeretse ushobora guhinduka mu gihe "ikusanya amakuru y’inyongera". Yongeyeho ko abantu benshi "bitwaye" bijyana ku bitaro byaho.

Uwo mutambagiro muri mujyi wa Waukesha - utuwe n’abantu bagera hafi ku 72,000 - uba buri mwaka ku cyumweru kibanziriza umunsi wo gushima Imana (Thanksgiving) uba ku itariki ya 25 y’ukwezi kwa cumi na kumwe.

Mu biranga uwo mutambagiro haba harimo no kurimba (kwambara neza), ababyinnyi n’amatsinda y’abacuranzi. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yari "guhozanya n’ibyishimo".

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa