skol
fortebet

US: Ukekwaho kurasa mu kivunge cy’abantu benshi akica 6 yafashwe

Yanditswe: Tuesday 05, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Polisi y’Amerika yataye muri yombi umugabo ucyekwa, nyuma yuko abantu batandatu bishwe barashwe mu mutambagiro wo kwizihiza umunsi mukuru w’ubwigenge, hafi y’i Chicago.
Polisi ivuga ko Robert E Crimo III, w’imyaka 22, yafunzwe nyuma yo kumwirukankana igihe gito.
Abandi bantu batari munsi ya 24 bakomerekeye mu mujyi wa Highland Park, muri leta ya Illinois, nyuma yuko uwo mugabo akoresheje imbunda akarasa mu bantu ari ku gisenge cy’inzu.
Ni ko kurasa abantu mu kivunge kwa vuba aha kubayeho muri (...)

Sponsored Ad

Polisi y’Amerika yataye muri yombi umugabo ucyekwa, nyuma yuko abantu batandatu bishwe barashwe mu mutambagiro wo kwizihiza umunsi mukuru w’ubwigenge, hafi y’i Chicago.

Polisi ivuga ko Robert E Crimo III, w’imyaka 22, yafunzwe nyuma yo kumwirukankana igihe gito.

Abandi bantu batari munsi ya 24 bakomerekeye mu mujyi wa Highland Park, muri leta ya Illinois, nyuma yuko uwo mugabo akoresheje imbunda akarasa mu bantu ari ku gisenge cy’inzu.

Ni ko kurasa abantu mu kivunge kwa vuba aha kubayeho muri Amerika - hagiye habaho kurasa kumwe muri buri cyumweru muri uyu mwaka wa 2022.

Perezida w’Amerika Joe Biden yavuze ko "ababajwe" n’uru rugomo.

Crimo yafunzwe nyuma yo kumuhiga. Yari yatangajwe nk’"umuntu wo gukurikirana" bijyanye no kurasa ko ku wa mbere, ariko nyuma yuko atawe muri yombi polisi yavuze ko yemeza ko ari we warashe abo bantu.

Uwo mugabo witwaje imbunda yarashe mu mutambagiro ahagana saa yine n’iminota 15 z’amanywa (10h15) ku isaha yaho, hashize iminota micyeya uwo mutambagiro utangiye.

Uwo mutambagiro wari uteganyijwe kubamo amatsinda y’abagenda bacuranga hamwe n’ibindi bikorwa byo kwidagadura, nka bimwe mu birori by’uyu mujyi byo kwizihiza umunsi mukuru w’ubwigenge.

Ariko uwari ukwiye kuba umwe mu minsi y’ibyishimo byinshi muri uyu mwaka wahise uhinduka uwo gushya ubwoba, intebe zinyanyagira mu muhanda mu gihe iyo mbaga y’abantu yahungaga iva aho hantu.

Uyu ucyekwa byemezwa ko yarashe ku bantu ari ku gisenge cy’iduka riri hafi aho. Polisi ivuga ko yahasanze "gihamya y’imbunda".

Abantu bakuru batanu biciwe muri uwo mutambagiro, naho undi apfira ku bitaro biri hafi aho, nkuko umutegetsi waho yabivuze.

Anand P, wari uri aho mu gihe cy’umutambagiro, yagize ati: "Twari twagiye kwinezeza hanze nk’umuryango - nuko ako kanya habaho uku kurasa".

"Icyo gihe jyewe nashakaga kwibwira ko ari imodoka ihiye. Nuko abantu batangira kwirukanka - nuko natwe dutangira kwirukanka".

Guverineri wa leta ya Illinois, Jay Robert Pritzker, yaburiye ko kurasa mu kivunge cy’abantu birimo guhinduka "umugenzo w’Abanyamerika".

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa