US: Umugizi wa nabi yinjiye mu kabari n’ahari hahuriye abantu arasa benshi barapfa
Yanditswe: Thursday 26, Oct 2023
Nibura abantu 22 barapfuye abandi benshi barakomereka nyuma y’aho umuntu witwaje imbunda yarasiye mu kabari n’ahakinirwa umukino wa Bowling i Lewiston, muri Maine.
Nk’uko NBC yabitangaje, ngo abantu bagera kuri 50 bakomeretse bose ntibarashwe, kuko hari bamwe bakomerekeye mu mubyigano bahunga.
Abayobozi benshi bashinzwe iyubahirizwa ry’amategeko babwiye CBS News ko byibuze abantu 16 bapfuye.Abo bayobozi bagaragaje kandi ko abapfuye bashobora kuza kurenga 20.Abakomeretse basaga 60.
Umwe mu bayobozi b’Umujyi wa Lewiston, Robert McCarthy, avuga ko umuyobozi w’umujyi, yatangarije CNN ko byibuze abantu 22 bishwe.
Polisi yavuze ko kurasa kwabaye mu ma saa moya z’ijoro mu ijoro ryakeye ahitwa Schemengees Bar na Grille and Sparetime Recreation, ahakinirwa Bowling - haherereye nko mu bilometero birenga 5.
Polisi yavuze ko Robert Card w’imyaka 40, nk’umuntu uteje akaga kandi utunze imbunda bityo ashobora kuba ariwe warashe abantu.
White House yavuze ko Perezida Joe Biden yasobanuriwe uko ibintu bimeze kandi ko azakomeza kwakira amakuru mashya.
Polisi yavuze ko abashinzwe iperereza bakomeje gusuzuma aho ibyaha byakorewe ndetse bari gushaka ibimenyetso.
Umuyobozi w’umujyi uturanye na Lewiston wa Auburn yavuze ko abatangabuhamya kuri iri rasa babajijwe ndetse bajyanwa kwitabwaho.
Jason J. Levesque yavuze ko abatangabuhamya bari mu kigero cy’imyaka yose, harimo n’ingimbi.
Ati: "Twashakaga kumenya neza ko ibimenyetso byakusanywa neza kandi hagakurikizwa uburyo buwiye".
Yavuze ko abatangabuhamya benshi bahungabanye kandi ko hari "ubwoba no gucanganyikirwa" ku bantu bashaka ababo.
Bwana Levesque ati: "Dufite abaturage bakomeye rwose. Twatsinze byinshi kandi nibi tuzabitsinda."
Card ukekwaho kurasa abantu ngo yigishaga abantu kurasa ndetse ngo yatojwe n’igisirikare.Mu minsi ishize ngo yajyanwe mu kigo cy’abafite ibibazo byo mu mutwe nkuko polisi ibitangaza.
Uyu mwicanyi ukekwa ari gushakishwa cyane kuko ntabwo araboneka.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *