skol
fortebet

US: Umugore wari muri siporo y’igare ikirura cyamukuye mu ihema kiramwica

Yanditswe: Friday 09, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abakozi muri Amerika bari guhiga ikirura cyishe umugore muri leta ya Montana nyuma y’uko kimusohoye mu ihema yari akambitsemo hagati mu ijoro.

Sponsored Ad

Leah Lokan w’imyaka 65 w’umuforomokazi wo muri California, yari ahagaze mu gace ka Ovando mu rugendo rurerure ku igare.

Ubwo icyo kirura cyamufataga kuwa kabiri, bagenzi be bari kumwe bakoresheje imiti yirukana ibirura kugira ngo kive aho bakambitse.

Abakozi bo mu ishyamba n’abashinzwe umutekano bari guhiga iki kirura ndetse bafite gahunda yo kucyica.

Kompanyi y’ubutabazi ikoresha indege, Two Bear Air Rescue, iri gukoresha ikoranabuhanga mu gushakisha iyi nyamaswa, nk’uko bivugwa n’ikigo Montana’s Fish Wildlife and Parks(FWP).

Imitego yashyizwe muri ako gace no hafi y’ahantu hororerwa inkoko aho iki kirura kishe kikanarya nyinshi muri zo iryo joro.

Abakora iperereza bakeka ko iyi nyamaswa ipima 181Kg.

Ibipimo byacyo bya DNA byafashwe aho cyiciye uwo mugore, bizagereranywa n’iby’ikirura cyazafatwa mu mitego yatezwe.

Inshuti ya Madamu Lokan yitwa Mary Flowers yabwiye ibiro ntaramakuru AP ko Lohan na mbere yakoraga ingendo ndende ku igare. Ku rugendo rwe rwa nyuma akaba yari kumwe n’umuvandimwe we n’inshuti.

Ati: "Yakundaga ingendo nk’izi, yari afite uburyo akunda ubuzima birenze ibisanzwe."

Madamu Lokan na babiri bari kumwe na we, bari mu mahema atandukanye, bavanye ibiryo mu mahema yabo babishyira ahantu. Nyuma ikirura kiragaruka, cyibasira Lokan mu ihema rye.

Ovando, agace gatuwe n’abantu 100 gusa, kari iruhande rwa Glacier National Park - ahantu hari amashyamba n’imisozi by’uruhererekane rugera muri Canada.

Icyi cyanya ni icumbi ry’ibirura byinshi kurusha ahandi muri Amerika, ariko ibitero nk’ibi byica biba gacye cyane muri ako gace. Mu myaka 20 ishize, habaye bibiri, nk’uko bivugwa n’ikigo cya Amerika gishinzwe amafi n’ibinyabuzima by’ishyamba.

Ibirura bisagariye abantu ntabwo buri gihe byicwa iyo habayeho guhura bitunguranye, cyangwa se ikirura kiri kurengera icyacyo.

Ariko umuvugizi wa Montana FWP yabwiye AP ko ikirura cyishe Lohan gifatwa nk’igiteje akaga kubera uburyo cyakoze iki gitero.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa