skol
fortebet

US: Umusore wishe abantu 21 ku ishuri ry’incuke yabanje kurasa nyirakuru

Yanditswe: Wednesday 25, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Gicurasi 2022 nibwo hakwirakwiye inkuru y’umusore w’imyaka 18 wishe arashe abanyeshuri 19 n’abandi bantu babiri bakuru mu ishuri ry’incuke rya Uvalde mu Mujyi wa Texas.
Mbere yo kwinjira muri iri shuri akica aba banyeshuri bo muri iyo ishuri ry’inshuke riherereye mu birometero 130 mu burengerazuba bwa San Antonio, uyu musore yabanje kurasa nyirakuru,nk’uko byatangajwe na guverineri wa Texas.
Uyu musore wakoze ubwo bwicanyi nawe yarasiwe mu iraswa ryakozwe na (...)

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Gicurasi 2022 nibwo hakwirakwiye inkuru y’umusore w’imyaka 18 wishe arashe abanyeshuri 19 n’abandi bantu babiri bakuru mu ishuri ry’incuke rya Uvalde mu Mujyi wa Texas.

Mbere yo kwinjira muri iri shuri akica aba banyeshuri bo muri iyo ishuri ry’inshuke riherereye mu birometero 130 mu burengerazuba bwa San Antonio, uyu musore yabanje kurasa nyirakuru,nk’uko byatangajwe na guverineri wa Texas.

Uyu musore wakoze ubwo bwicanyi nawe yarasiwe mu iraswa ryakozwe na polisi ije gutabara kuri iri shuri.Guverineri yerekanye kandi ko uwarashe yari afite imbunda ya masotera ijyamo Magazine y’amasasu menshi. Abapolisi babiri batabaye bakomeretse.

Joe Biden yakiriye aya makuru muri White House. Yasabye ko hajyaho ubushake bwa politiki bwo kugenzura ikoreshwa ry’imbunda muri Amerika.

Ati"Ni ryari, ku bw’Impuhwe z’Imana, tuzabasha guhangana n’ibibazo by’imbunda?

Yategetse ko amabendera yo kuri Maison Blanche/White House n’ayo ku nyubako za leta ya Amerika yururutswa kugeza hagati mu kwibuka abaguye muri iki gitero i Uvalde.

Ni ubwicanyi bwa kabiri bubereye kandi mu kigo cy’amashuri y’incuke muri Amerika uhereye mu 2012 nyuma y’ubwabaye muri Sandy Hook i Newtown muri Connecticut.

Uwarashe bivugwa ko nawe yahise yicwa na Polisi. Guverineri wa Texas, Greg Abbott, yavuze ko umwicanyi yaje kumenyekana ko yitwa Salvador Ramos, ndetse ko asanzwe avuka mu gace ka Uvalde.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa