skol

US: Uwitwaje intwaro yinjiye mu bitaro arasa yica abantu 4

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 2 June 2022

Abantu bane bishwe barashwe ku bitaro by’i Tulsa muri leta ya Oklahoma muri Amerika, nk’uko polisi ibitangaza.

Abapolisi bavuze ko ukekwaho kubarasa, wari ufite imbunda ebyiri, nawe yapfuye.

Polisi yageze ku bitaro bya St Francis kuwa gatatu nimugoroba mu minota itatu bitangiye - ibyo bavuga ko byatuye atica benshi.

Abategetsi bemeza ko habaye n’inkomere nyinshi.

Umwe mu bakuru ba polisi yaho Eric Dalgleish yabwiye abanyamakuru ati: "Ubu dufite abasivile bane bapfuye, n’umuntu umwe warasaga wapfuye."

Yavuze ko uyu warashe utaramenyekana umwirondoro, ashobora kuba yishwe n’igikomere kinini ubwe yiteye.

Yagize ati: "Aho yarasiraga abantu yari afite imbunda imwe ndende n’indi ntoya."

Nta makuru yari bwamenyekanye ku mpamvu yamuteye gukora ibyo.

Uyu mupolisi yavuze ko batabajwe kuwa gatatu saa 16:52 ku isaha yaho (22:52 i Gitega na Kigali) bakahagera mu minota itatu.

Ati: "Abapolisi bahageze bumvise amasasu mu nyubako bahita berekezayo."

Abantu batandukanye bari muri iyo nzu y’ibitaro na kaminuza babajijwe na polisi ibyo babonye igihe uyu mugabo yarasaga.

Captain Richard Meulenberg yabwiye ABC News ko ubwo polisi yahageraga yasanze hari abarashwe ndetse hari abamaze gupfa.

Ati: "Byari ibintu biteye ubwoba".

Kuwa gatandatu ushize, Perezida Joe Biden yasabye abanyamerika kuzamura ijwi ryabo mu kurwanya urugomo rukoresheje imbunda.

Hari nyuma y’ubwicanyi ku ishuri bwakorewe abana 19 n’abarimu babiri muri leta ya Texas.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ukraine n’Uburusiya bose bari kwiyitirira kugenzura Umujyi wa...

Umujyi wa Lysychansk uri mu burasirazuba bwa Ukraine nturimo kuvugwaho...
3 July 2022 1

US: Abapolisi batatu biciwe mu kurasana nabo bari bagiye guta muri...

Abapolisi batatu bishwe barashwe muri leta ya Kentucky muri Amerika, ubwo...
3 July 2022 0

Yabaye icyamamare mu gace kubera kubyara impanga inshuro 5 zikurikiranya

Ayopo Ogunleye, wateye inda z’impanga inshuro eshanu, asa nk’uwabaye...
2 July 2022 0

M23 yerekanye imbunda zikomeye yambuye FARDC inanyomoza ibyavugwaga ko...

Umutwe wa M23 waraye werekanye imbunda zikomeye watse igisirikare cya Congo...
2 July 2022 0

Perezida Tshisekedi yongeye kwanga ubufasha bwa RDF anakurira inzira ku...

Mu ijambo Perezida Felix Tshisekedi yagejeje ku banyekongo ku munsi wo...
2 July 2022 0

Ukraine: Ibisasu by’Uburusiya byishe abantu 21 hafi y’umujyi wa...

Abantu batari munsi ya 21, barimo n’umwana, bapfiriye mu gitero cy’ibisasu...
2 July 2022 0