skol
fortebet

US yamaganye ibitero by’Uburusiya,Perezida Putin yiyemeza kugaba ibindi bikaze

Yanditswe: Tuesday 11, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ibihugu by’iburengerazuba n’inshuti zabyo byamaganye ibitero bya misile by’Uburusiya ku mijyi itandukanye muri Ukraine no hagati mu murwa mukuru wayo Kyiv.
Amerika yavuze ko ibitero “by’ubugome” byakubise ahantu hatari aha gisirikare, harimo kuri kaminuza no ku ishuri ry’abana aho bakinira, yizeza gukomeza ubufasha bwa gisirikare iha Ukraine.
Umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres yavuze ko “ababajwe cyane” n’ibyabaye.
Perezida Vladimir Putin yavuze ko ibi bitero byari ukwihorera igikorwa (...)

Sponsored Ad

Ibihugu by’iburengerazuba n’inshuti zabyo byamaganye ibitero bya misile by’Uburusiya ku mijyi itandukanye muri Ukraine no hagati mu murwa mukuru wayo Kyiv.

Amerika yavuze ko ibitero “by’ubugome” byakubise ahantu hatari aha gisirikare, harimo kuri kaminuza no ku ishuri ry’abana aho bakinira, yizeza gukomeza ubufasha bwa gisirikare iha Ukraine.

Umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres yavuze ko “ababajwe cyane” n’ibyabaye.

Perezida Vladimir Putin yavuze ko ibi bitero byari ukwihorera igikorwa cyo guturitsa ikiraro cy’ingenzi gihuza Uburusiya na Crimea cyo kuwa gatandatu.

Putin yaburiye kandi ko yiteguye gutegeka “ibindi bitero bikaze”.

Naho Dmitry Medvedev wungirije umukuru w’inama nkuru y’umutekano y’Uburusiya we yavuze ko ibi bitero ari “ikiciro cya mbere kimaze gukinwa. Hazakurikiraho ibindi.”

Ukraine ivuga ko misile 83 zarashwe ariko ko 43 muri zo zahanuwe zikiri mu kirere.

Muri video yatangaje, Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko “Ukraine idashobora guterwa ubwoba. [ahubwo] Ishobora gusa kurushaho kunga ubumwe”.

Abategetsi bavuga ko abantu bagera kuri 14 bapfuye abandi benshi barakomereka kubera misile zarashwe mu mijyi ya Kyiv, Lviv, Kharkiv, Dnipro na Zaporizhzhia.

Uduce twinshi twasigaye nta mazi n’amashanyarazi dufite nyuma y’uko izi misile zirashe ibikorwa remezo by’ingufu.

Abatuye i Kyiv bavuga ko bisa n’aho Uburusiya bwashatse kurasa ahantu haba hari abasivile benshi kuwa mbere mu gitondo, harimo n’aho bana bakinira, kuri kaminuza, na parike rusange izwi cyane muri uwo mujyi ya Taras Shevchenko.

Antonio Guterres yasobanuye ibi bitero “nk’ikindi gikorwa kibabaje cyo gukomeza intambara” kandi ko abasivile ari bo bishyuye ikiguzi kinini.

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi uvuga ko ari icyaha cy’intambara, naho perezida wa komisiyo yawo Ursula von der Leyen yavuze ko Uburusiya buhagaze ku bugome n’iterabwoba.

Perezida Joe Biden ni umwe mu bategetsi bavuganye na Perezida Zelensky, yamwijeje “gukomeza guha Ukraine ubufasha ikeneye mu kwirinda, harimo ubwirinzi bwa gisirikare bwo mu kirere bugezweho”, nk’uko bivugwa n’ibiro bye White House.

Ubushinwa n’Ubuhinde ntabwo byigeze byamagana iyi ntambara, ariko byasabye ko ikwiye guhagarara.

Kubera ibi bitero inteko rusange idasanzwe y’umuryango w’abibumbye yahise iterana i New York nubwo mbere na mbere yari igamije kwiga ku duce twa Ukraine twigaruriwe n’Uburusiya duherutse kuberamo amatora ya referendum ariko ihinduka iyo kuvuga kuri ibi bitero byo kuwa mbere.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa