skol
fortebet

US yamaganye Ubushinwa bwakoze imyitozo yo gutera Taiwan

Yanditswe: Sunday 07, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirashinja Pékin/Beijing ko iri gukora ibikorwa byo “gushotorana” kandi “bidafite ishingiro” nyuma y’aho Taiwan itangarije ko Ubushinwa bwakoze imyitozo yo gutera icyo kirwa.
Ibiro by’umukuru w’igihugu wa Amerika (Maison Blanche/White House) bivuga ko Pékin irimo kugerageza “guhindura uko ibintu bimeze” kuri Taiwan.
Umwuka mubi wariyongereye nyuma y’urugendo ruherutse gukorwa muri Taiwan n’intumwa za Amerika zari ziyobowe n’umukuru w’inteko ishinga amategeko, umu (...)

Sponsored Ad

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirashinja Pékin/Beijing ko iri gukora ibikorwa byo “gushotorana” kandi “bidafite ishingiro” nyuma y’aho Taiwan itangarije ko Ubushinwa bwakoze imyitozo yo gutera icyo kirwa.

Ibiro by’umukuru w’igihugu wa Amerika (Maison Blanche/White House) bivuga ko Pékin irimo kugerageza “guhindura uko ibintu bimeze” kuri Taiwan.

Umwuka mubi wariyongereye nyuma y’urugendo ruherutse gukorwa muri Taiwan n’intumwa za Amerika zari ziyobowe n’umukuru w’inteko ishinga amategeko, umu Democrate, Nancy Pelosi.

Ubushinwa bufata uru rugendo nk’inzitizi ku byo busanzwe buvuga ku bijyanye n’ubwigenge bwa Taiwan yifata nk’iyigenga.

Minisitiri w’Ingabo wa Taiwan avuga ko amato n’indege by’intambara by’Ubushinwa byakoreye imyitozo mu muhora wa Taiwan (détroit de Taïwan/ Taiwan Strait) ejo ku wa gatandatu,ndetse zimwe zikaba zararenze umurongo ugabanya ibi bihugu byombi.Taiwan yahise yohereza indege zayo z’intambara kuzirukana.

Igisirikare cya Taiwan kivuga ko iyi yari imyitozo yo kugaba igitero kuri iki kirwa.

Pékin ntacyo irastangaza kuri iyo myitozo ya gisirikare, ariko byitezwe ko ikomeza mu kirere no mu mazi mu nkengero za Taiwan kuri iki cyumweru.

Washington ishinja Ubushinwa ko butuma umwuka ukomeza kuba mubi.

Umuvugizi wa Maison Blanche yagize ati: "Ibi bikorwa byerekana ko Ubushinwa butsimbaraye ku mahame yabwo yo gushaka guhindura uko ibintu bimeze. N ibyo gushotorana bitagira inshingano,n’ukudatekereza”.

"Biciye ukubiri kandi n’intumbero yacu y’igihe kirekire yo kubungabunga amahoro n’umutekano ku muhora wa Taiwan, ari na byo amahanga yiteze”.

Ubushinwa buvuga ko urugendo rwa Madamu Pelosi "rwahungabanyije cyane " amahoro n’umutekano ku muhora wa Taiwan.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa