skol
fortebet

US yatewe impungenge n’igisasu gikaze Ubushinwa bwagerageje

Yanditswe: Thursday 28, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umujenerali mukuru wa Amerika yavuze ko kugerageza gukekwa kwa missile yo mu bwoko bw’izinyaruka bikomeye biri hafi y’ibihe bya Sputnik, avuga ibihe aba-Soviet bagerageje satellite bigatangiza intambara y’ubutita.

Sponsored Ad

Mu kiganiro na Bloomberg News, Mark Milley ukuriye inama y’abagaba b’ingabo za Amerika yavuze ko igisirikari cy’Ubushinwa kiri "kwaguka vuba vuba".

Ikinyamakuru Financial Times kivuga ko igeragezwa ryakozwe n’Ubushinwa muri uku kwezi ryatunguye igisirikare cya Amerika.

Beijing ihakana ko icyo yagerageje ari hypersonic missile, ko ahubwo ari ikigendajuru.

Gen Milley kuwa gatatu yabwiye Bloomberg ati: "Ibyo twabonye ni igikorwa gikomeye cyo kugerageza intwaro ya hypersonic. Kandi ni ibintu biduhangayikishije.

"Ntabwo nzi niba neza neza ari nk’ibihe bya Sputnik, ariko nibaza ko ari hafi yabyo. Ni ibintu turi kurebera hafi cyane."

Hypersonic missile iri mu bwoko bw’izoroha cyane kurasa kandi ikihuta bidasanzwe kuko ishobora kugenda ku muvuduko wa 6,000Km/h.

Uyu musirikare mukuru yabaye umutegetsi wa mbere muri Amerika uvuze ko Ubushinwa bwagerageje missile nk’iyo vuba aha.

Amakuru avuga ko iyo yari missile ifite ubushobozi kirimbuzi kandi idashobora kubonwa n’uburyo bw’igisirikare cya Amerika bwo kubona mbere no gushwanyuza za missile zaraswayo.

Mu 1957 icyari URSS cyazamuye satellite bise Sputnik bitungura Abanyamerika, batinyaga ko aba-Soviet bageze ku ikoranabuhanga rirenze.

Byatumye Perezida John F Kennedy avuga ko Amerika igiye kugeza abagabo ku kwezi, ibintu bagezeho munsi y’imyaka 10.

Ku byatangajwe na Gen Milley, umuvugizi wa Pentagon yavuze ko iriya tekinoliji y’Ubushinwa atari nshya kuri Amerika.

John Kirby yavuze ko Amerika iri gukora ibishoboka mu gukomeza ubwirinzi bwayo kuri missile hamwe n’ubushobozi bwa hypersonic.

Missile nk’izi ziwiho umuvuduko ukubye gatanu uw’ijwi, no kudatahurwa n’ubwirinzi bwa za missile.

Mu cyumweru gishize Amerika nayo yagerageje missile nk’izi eshatu, zarasiwe ku kigo cya NASA kiri muri Virginia.

Gen Milley yaburiye ko igisirikare cy’Ubushinwa cyakuze kikava "ku gisirikare cy’abaturage benshi cyane b’abahinzi mu 1979 kikaba igisirikare gikomeye mu buryo bwose kandi gifite intego zikomeye ku isi."

Bill Burns ukuriye CIA yabwiye CNN ko igerageza ry’Ubushinwa ryo mu cyumweru gishize ari ikibazo gikomeye cyane mu ikoranabuhanga kuri Amerika.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa