skol
fortebet

Ushinjwa kwica umukunzi we muri Amerika agafatirwa muri Kenya yacitse polisi ya Nairobi mu buryo butangaje

Yanditswe: Thursday 08, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo wari utegereje koherezwa na Kenya muri Amerika aho akekwaho kwica umukobwa bakundanaga yatorotse kasho ya polisi i Nairobi mu buryo buri kwibazwaho ibibazo.

Sponsored Ad

Kevin Kinyanjui Kangethe yaciye mu rihumye abapolisi kuri station y’ahitwa Muthaiga kuwa gatatu nimugoroba ahita yinjira mu modoka zitwara abagenzi zizwi nka matatu aburirwa irengero nk’uko polisi ibivuga.

Uyu mugabo w’imyaka 40 arashakishwa n’abategetsi i Massachusetts muri Amerika aho akekwaho kwica umukobwa bakundanaga maze umurambo w’uwo mukobwa akawuta mu modoka ku kibuga cy’indege cya Boston.

Kengethe yari afungiye kuri polisi ategereje icyemezo cyo kumusubiza muri Amerika aho aregwa kwica umuturage wa Amerika Margaret Mbitu tariki 31 Ukwakira 2023, nk’uko ibinyamakuru muri Kenya bibivuga.

Yafatiwe i Nairobi mu ijoro rya tariki 30 z’ukwezi gushize kwa Mutarama hashize amezi atatu ashakishwa.

Yatorotse polisi nyuma y’uko uwaje avuga ko ari umunyamategeko we yaje agasaba ko babareka bakaganira ari bonyine. Kengethe yari yitezwe mu rukiko ejo kuwa gatanu.

Komanda wa polisi ya Nairobi Adamson Bungei asubirwamo n’ibinyamakuru byaho avuga ko gutoroka kwa Kengethe “bidukojeje isoni”. Yemeza ko abapolisi bane bari bahari ndetse n’uwo munyamategeko bahise bafungwa.

Polisi ya Kenya yahise itangiza igikorwa cyo kumuhiga.

Abashinjacyaha muri Kenya bari bararegeye urukiko basaba ko uyu mugabo yoherezwa i Boston ahakorewe icyaha kandi aho yashakishwaga ngo akurikiranwe.

Abashinjacyaha bavuga ko leta ya Amerika yahaye Kenya inyandiko zo guta muri yombi Kengethe mu Ugushyingo 2023 nyuma yo gukeka ko amaze gukora ubwicanyi yahungiye mu gihugu cye.

Uruhande rwa Kengethe rwari rumaze iminsi rusaba ko atoherezwa kuko yiyambuye ubwenegihugu bwa Amerika, nk’uko ibinyamakuru muri Kenya bibivuga, ndetse rwasabaga ko arekurwa by’agateganyo.

Kengethe wari ufite ubwenegihugu bubiri nyuma yo gufatirwa muri Kenya, yabwiye urukiko ko yaretse ubwenegihugu bwa Amerika iminsi micye mbere yo kuva i Boston mu Ugushyingo gushize.

Abategetsi bavuga ko iyo aza kuba akiri umunyamerika yari guhita asubizwayo agifatwa hatabanje kuba inzira z’amategeko n’inkiko zari zikirimo ubu.

Polisi ya Kenya ivuga ko Kengethe n’umukobwa bakundanaga ariko baba mu duce dutandukanye muri Boston, Massachusetts, iperereza ry’ibanze rikavuga ko yamusagariye akamujombagura icyuma bikamuviramo urupfu.

Inyandiko yo gufata Kengethe yatanzwe tariki 02 Ugushyingo nyuma y’uko polisi ya Massachusetts isanze umurambo wa Margaret w’imyaka 31, mu modoka iparitse ku kibuga cy’indege cya Boston tariki 01 z’uko kwezi.

Polisi ya Massachusetts yatangaje ko Margaret yaherukaga kuboneka ari muzima avuye ku kazi tariki 30 Ukwakira saa tanu z’ijoro. Yari umuforomokazi, nk’uko ibinyamakuru muri Amerika bibivuga.

Nyina wa Margaret yabwiye ibinyamakuru muri Amerika ko umukobwa we yiteguraga gutandukana na Kengethe.

Umuryango wa Margaret wamenyesheje polisi ubonye uyu mukobwa atagarutse mu rugo kandi ataboneka kuri telephone nyuma yo gukora urugendo ajya kureba umukunzi we.

Abategetsi muri Amerika babona ko Kengethe ari we w’ibanze ukekwaho kwica Margaret agahita agura itike y’indege imusubiza i Nairobi ahunze ubucamanza.

Ageze muri Kenya, uyu mugabo yagiye mu bwihisho agakoresha itumanaho yifashishije nimero za telephone zitandukanye, nk’uko polisi ibivuga. Ubu polisi ikaba yatangiye kumuhiga bushya.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa