skol
fortebet

Uwabaye maneko wa FBI ari umwana yayireze ayisaba miliyoni $100

Yanditswe: Thursday 22, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ibikorwa bye byakinwemo filimi muri Hollywood, none ubu inkuru y’uwari maneko wa FBI ariko akiri umwana yafashe indi ntera.
Richard Wershe Jr yatanze ikirego gisaba miliyoni $100 abakozi n’abashinjacyaha ba FBI, abarega guhohotera umwana bijyanye n’igihe yakoreye FBI ayiha amakuru.
Wershe, ubu ufite imyaka 52, yamaze imyaka irenga 30 afunze nyuma yo guhamwa no gutunga ibiyobyabwenge.
Yatangiye afite imyaka 14, afatwa nk’umuntu wakoreye FBI mu kuyiha amakuru ari muto cyane mu mateka.
Ku wa (...)

Ku wa kabiri, agaragiwe n’abo mu muryango we ku isabukuru y’umwaka umwe amaze afunguwe, yabwiye abanyamakuru ati: "Ndashaka ko iki gice cy’ubuzima bwanjye gifungwa."

Wershe azwi nka "White Boy Rick", izina kandi rya filimi yakinwe mu 2018 ishingiye ku kazi ko kuneka yakoze akiri umwana amaherezo agafungwa.

Bamwe mu bari abapolisi ba Detroit, abakozi ubu bari mu kiruhuko cy’izabukuru ba FBI, na bamwe mu bashinjacyaha ba Amerika n’umujyi wa Detroit, arabarega mu kirego cye.

Umuvugizi w’ibiro bya FBI bya Detroit yanze kugira icyo avuga ku kirego kuko kiri mu nkiko.

Mu kirego cy’impapuro 10, Wershe avuga ko yabanje kwegerwa n’abakozi ba leta nyuma y’uko se agiye kubwira FBI ko umukobwa we akundana n’umucuruzi uzwi w’ibiyobyabwenge.

Yibuka inama zihoraho yagiranaga n’abakozi ba FBI n’abapolisi ba Detroit, zo kugira ngo abahe amakuru y’amatsinda acuruza ibiyobyabwenge muri Detroit.

Mu kigero cye agira ati: "Iyo ntaza kuba umuntu uha amakuru abo bantu, ntabwo nari kujya mu matsinda y’ibiyobyabwenge cyangwa mu byaha ibyo ari byo byose."

Wershe avuga ko "yahatiwe" gukomeza ako kazi, nubwo yaberetse ko hari ubwo yari agiye kwicwa n’abagizi ba nabi b’aho ubwo bari bacyetse ko akorana na FBI.

Nyuma y’imyaka ibiri akorana n’abashinzwe umutekano, Wershe yashyizwe ku rundi ruhande. Mu 2015 yabwiye ikinyamakuru The Guardian ko "yahumishijwe" n’amafaranga, abagore, no gutunga ibintu.

Ku myaka 17 yahamijwe n’urukiko rwa Michigan gutunga cocaine. Akazi ke ko kuneka ntikemewe mu rukiko, akatirwa gufungwa burundu.

Yabwiye Guardian Ati: "Narayobejwe. Naciye mu nzira ntigeze ntekereza ko izagira ingaruka ku buzima bwanjye bwose."

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa