skol
fortebet

Uwahoze ari umuyobozi w’igisirikare cya Ethiopia yiyemeje gufasha inyeshyamba za TPLF

Yanditswe: Friday 10, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umusirikare wo ku rwego rwa Jenerali wari umaze igihe atangiye ikiruhuko cy’izabukuru yongeye kwambarira urugamba mu ntambara ishyamiranije inyeshyamba za TPLF na Leta ya Etiyopiya.
Jenerali Tsadkan Gebre-Tensae wigeze kuyobora igisirikare cya Etiyopiya mu gihe cy’imyaka icumi, yafashe iki cyemezo ubwo intambara ishyamiranyije intara ya Tigreya na Leta ya Etiyopia yuburaga. Asubiye ku rugamba kurwanya ingabo yatoje ndetse yabereye umuyobozi.
Tsadkan Gebre-Tensae ni umugabo w’igihagararo, (...)

Sponsored Ad

Umusirikare wo ku rwego rwa Jenerali wari umaze igihe atangiye ikiruhuko cy’izabukuru yongeye kwambarira urugamba mu ntambara ishyamiranije inyeshyamba za TPLF na Leta ya Etiyopiya.

Jenerali Tsadkan Gebre-Tensae wigeze kuyobora igisirikare cya Etiyopiya mu gihe cy’imyaka icumi, yafashe iki cyemezo ubwo intambara ishyamiranyije intara ya Tigreya na Leta ya Etiyopia yuburaga. Asubiye ku rugamba kurwanya ingabo yatoje ndetse yabereye umuyobozi.

Tsadkan Gebre-Tensae ni umugabo w’igihagararo, ufite urahara n’ubwanwa buhora bwogoshe neza azwi cyane nk’umusirikare ukomeye muri Etiyopiya.

Mu mwaka w’i 1991, n’ukuvuga imyaka 30 ishize yayoboye igisirikare cya TPLF ubwo cyerekezaga mu murwa mukuru Addis Abeba, urugendo rutaguye neza uwari Perezida wa Etiyopiya Mengistu Hailemariam, nyuma wahiritswe ku butegetsi.

Jenerali Gebre-Tensae yaje kuba umugaba w’ingabo za Leta ya Etiyopiya imyaka icumi yakurikiyeho. Muri iki gihe yari umugaba w’ingabo, Etiyopiya yari mu ntambara n’igihugu gituranyi cya Eritreya kuva muri 1998 kugeza muri 2000.

Ku bantu barebera ibintu hafi, ntabwo bagira ugushidikanya uko ari ko kose ko uyu mu jenerali ufite ubunararibonye mu bya gisirikare wenda kugira imyaka 70 yaba yivanye mu kiruhuko cy’izabukuru agiye gutera ingabo mu bitugu inyeshyamba za TPLF.

IJWI RY’AMERIKA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa