skol
fortebet

Uwakoze igitero cy’ iterabwoba I Londres yamenyekanye

Yanditswe: Thursday 23, Mar 2017

Sponsored Ad

Abapolisi mu iperereza ahabereye igitero cyo kuri uyu wa 22 Werurwe 2017
Igipolisi cyo mu mujyi wa Londres mu gihugu cy’ u Bwongereza cyatangaje ko cyamaze kumenya umuntu wakoze igitero cy’ iterabwoba cyahitanye abantu batanu kuri uyu wa 22 Werurwe 2017 imbere y’ inteko ishingamategeko y’ u Bwongereza.
Icyo gipolisi kivuga ko yitwa yitwa Khalid Masood afite imyaka 52 y’ amavuko. Yavukiye I Londres. Yigeze gukekwaho gutunga intwaro zicira umuriro ariko ntabwo yari yari yarigeze akekwaho (...)

Sponsored Ad

Abapolisi mu iperereza ahabereye igitero cyo kuri uyu wa 22 Werurwe 2017

Igipolisi cyo mu mujyi wa Londres mu gihugu cy’ u Bwongereza cyatangaje ko cyamaze kumenya umuntu wakoze igitero cy’ iterabwoba cyahitanye abantu batanu kuri uyu wa 22 Werurwe 2017 imbere y’ inteko ishingamategeko y’ u Bwongereza.

Icyo gipolisi kivuga ko yitwa yitwa Khalid Masood afite imyaka 52 y’ amavuko. Yavukiye I Londres. Yigeze gukekwaho gutunga intwaro zicira umuriro ariko ntabwo yari yari yarigeze akekwaho iterabwoba.

Leta ya kiyisilamu yigambye kuba inyuma y’ icyo gitero. Mu itangazo yashyize ahagaragara yavuze ko uwagabye icyo gitero ari umusirikare wa Leta ya Kiyisilamu gusa ntabwo yasobanuye niba ari we wagiteguye.

Leta ya kiliyisilamu ivuga ko uwagabye icyo gitero yashyize mubikorwa gahunda y’ iyo Leta yo kugaba ibitero ku basivile n’ abasirikare mu bihugu bifite amashami y’ umutwe wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika urwanya iterabwoba.

Minisitiri w’ Intebe w’ u Bwongereza Theresa May yabwiye abagize Inteko Ishingamategeko ko uwagabye icyo gitero ari Umwongereza. Ashimangira ko yigeze gukorwaho iperereza n’ ikigo cy’ u Bwongereza gishinzwe iperereza MI-5 akekwaho ibitekerezo by’ ubutagondwa.

Theresa May yavuze ko uwagabye icyo gitero yabikoreshejwe n’ ibitekerezo by’ ubutagondwa by’ abiyitirira idini ya Islam.

Igipolisi cyo mu Bwongereza cyataye muri yombi abantu umunani bakekwaho uruhare muri icyo gitero cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2017 cyahitanye batanu kigakomerekeramo abagera kuri 40.

Src: VOA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa