
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’agace ka Lac Vert, Dedesi Mitima,Dedesi Mitima, agahenge kagarutse kuri uyu wa mbere,tariki 19 Gashyantare muri ako gace ko muri Goma nyuma y’urupfu rw’abantu batanu barimo abasirikare ba FARDC batatu.
Ku cyumweru,tariki 18 Gashyantare 2024, habaye imirwano hagati y’abasirikare ba FARDC n’abarwanyi ba Wazalendo muri aka gace ko mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’umujyi wa Goma.
Mu bantu batanu bapfuye, babiri ni abarwanyi ba Wazalendo naho batatu ni abasirikare ba FARDC.
Bwana Mitima yabwiye Radio Okapi ko abasivili benshi bakomeretse.
Dedesi Mitima yavuze ko iki kibazo gihangayikishije, ku ruhande rumwe, kubera ko impamvu zateye kurwana kw’izo mpande zombi zitaramenyekana,kandi ubushyamirane bwabo buri kugenda bwiyongera.
Ati: "Kuri uyu wa mbere nta bantu bapfuye, ariko ejo ku cyumweru, twabonye abantu batanu barimo aba Wazalendo babiri n’abasirikare batatu ba Kongo. Ntabwo tuzi ibitera amakimbirane yabo. ”
Icyakora,umuhuzabikorwa w’imirwano muri Kivu ya ruguru, Liyetona Jenerali Fall Sikabwe yemeza ko aba Wazalendo ari ingabo z’Inkeragutabara zigamije kurengera Repubulika,ndetse ngo ni ngombwa kumenya abateje imirwano.
Ati: “Hariho itegeko ryashyizeho urwego rw’ingabo z’Inkeragutabara zishinzwe kurinda igihugu, hari abazishinzwe. Tuzarebera hamwe na guverineri ushinzwe ibiri kuba kugira ngo tubone ibisubizo bihamye."
Hari amakuru acaracara avuga ko Wazalendo itahawe ibyokurya kandi iri ku rugamba ariyo mpamvu yarashe kuri FARDC.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *