skol

Yatangiye kwivuna umwanzi!!! Ukraine yemeje ko yahanuye indege 6 z’Uburusiya inica abasirikare babwo 50

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 24 February 2022

Igisirikare cya Ukraine kiravuga ko kishe “Abarusiya” 50 ndetse kikemeza ko cyahanuye indege 6 za gisirikare z’Uburusiya.

Biravugwa ko hapfuye abasirikare barenga 40 bo muri Ukraine na 50 b’Abarusiya. Abasivili 18 bo muri Ukraine muri Odessa na bo baguye mu gitero cya misile cyagabwe.

Ukraine ivuga ko yahitanye ’abarusiya bayiteye 50’. Ibi byatangajwe nyuma y’amasaha make ingabo zo ku butaka z’Uburusiya zambutse muri Ukraine ziturutse mu mpande nyinshi.

Ukraine ivuga ko yahanuye indege eshanu z’Uburusiya na kajugujugu mu burasirazuba bw’igihugu kuri uyu wa 24 Gashyantare.
Abaturage bo mu Mujyi wa Kharkiv, wa kabiri mu bunini muri Ukraine, bavuga ko amadirishya y’inzu zabo yamenaguritse andi arakuka kubera umushyitsi uri guterwa no guturikwa kw’ibisasu n’imbunda nini ziri gukoreshwa ku rugamba ingabo za Ukraine zihanganye n’iz’Uburusiya.

Imirwano iravugwa no mu nkengero z’umurwa mukuru Kyiv mu Majyaruguru, no ku cyambu kiri ku Nyanja yitwa y’Umukara (Black Sea) mu duce twa Odesa na Mariupol mu Majyepfo.

Ibitero by’indege z’Uburusiya byibasiye ibikorwa remezo bya gisirikare, n’ibibuga by’indege, ubu imirwano ikomeye irabera ku kibuga kigwaho indege nini hafi y’umurwa mukuru Kyiv.

Nubwo Ukraine ivuga ko yahanuye indege 6 z’Uburusiya, ku rudni ruhande Uburusiya bwo buvuga ko bwagabye ibitero ahantu hakomeye ku birindiro by’ingabo za Ukraine hagera kuri 70.

Ingabo z’u Burusiya zivuga ko zamaze kwigarurira ahahoze uruganda rwa Nucléaire rwa Chernobyl muri Ukraine.

Inshuti za Ukraine zo mu Burengerazuba bw’isi zamaganye ibyo bitero zinasezeranya icyo gihugu ubufasha, ari nako bafatira Uburusiya ibihano bikomeye.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umubare w’Abanyamahanga bari kurwanira Ukraine wamenyekanye

Abarwanyi b’Abanyamahanga bari gufasha Ukraine guhangana n’Uburusiya bagera...
25 June 2022 0

RDC: Mu ijwi riranguruye Abajepe basabye Perezida Tshisekedi kubaha intwaro...

Abarinda Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo...
24 June 2022 0

#CHOGM2022: Boris Johnson yashinje Putin guteza inzara ku isi

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yashinje Perezida Vladimir...
24 June 2022 0

Hamenyekanye impamvu ya myigaragambyo yo gutwika "Made in Rwanda"I Goma...

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yatangaje ko akomeje...
24 June 2022 0

M23 winjiye mu ntambara yo kongera gufata Rumangabo no kwerekeza I...

Umutwe wa M23 wakomeje imirwano kugira ngo wongere gufata ikigo cya...
24 June 2022 0

Perezida Ndayishimiye yiyemeje guhana abapolisi bamunzwe na ruswa ku kibuga...

Perezida Evariste Ndayishimiye yemeje ko abapolisi bakorera ku kibuga...
24 June 2022 0