Zelensky yashinje Uburusiya guteza ibura ry’umuriro mu gihugu cye
Yanditswe: Monday 12, Sep 2022

Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko Uburusiya bufite intego yo "gutuma abantu batagira urumuri n’ubushyuhe" mu guteza ibura ry’umuriro w’amashanyarazi mu burasirazuba bwose bwa Ukraine, mu kwihimura ku gitero cyayo cyo kubwigaranzura.
Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko Uburusiya bufite intego yo "gutuma abantu batagira urumuri n’ubushyuhe" mu guteza ibura ry’umuriro w’amashanyarazi mu burasirazuba bwose bwa Ukraine, mu kwihimura ku gitero cyayo cyo kubwigaranzura.
Amakuru avuga ko abantu babarirwa muri za miliyoni babuze umuriro mu turere two mu burasirazuba twa Kharkiv na Donetsk. ’Mayor’ w’umujyi wa Kharkiv yavuze ko umuriro ubu wasubijweho.
Bibaye nyuma yuko Ukraine ivuze ko yisubije ubutaka buri kuri kilometero kare (km²) zirenga 3,000 mu gitero cyihuse cyo mu burasirazuba cyo kwigaranzura Uburusiya.
Umukuru (mayor) w’umujyi wa Kharkiv Ihor Terekhov yavuze ko ibitero by’Uburusiya ku bikorwa-remezo bya gisivile byasize igice kinini cy’uyu mujyi nta muriro cyangwa amazi gifite.
Yabyise igerageza ribi cyane kandi ritagize icyo ryitayeho ryo kwihorera (kwihimura) ku bikorwa cya vuba aha igisirikare cya Ukraine kimaze kugeraho.
Ibyavuze nk’ibisasu bindi bibiri bya misile byumvikanye nyuma yaho kuri uwo mugoroba, nkuko byatangajwe n’umunyamakuru wa BBC Orla Guerin uri i Kharkiv.
’Mayor’ Terekhov na guverineri w’ako karere basabye ko habaho ituze, bavuga ko inzego zikora ibikorwa by’ubutabazi bwihuse zirimo gusana ibyangiritse no kuzimya inkongi.
BBC
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *