Zelensky yavuze ko ari kwerekeza Intambara mu Burusiya ni nyuma y’igitero cya drone kuri Moscow
Yanditswe: Monday 31, Jul 2023
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yaburiye ko intambara irimo gusubira mu Burusiya nyuma y’igitero cy’indege nto zitarimo umupilote (drone) ku murwa mukuru Moscow.
Zelensky yavuze ko ibitero ku butaka bw’Uburusiya ari "igikorwa kigomba kubaho byanze bikunze, cya karemano kandi kirimo gushyira mu gaciro rwose" kivuye ku ntambara hagati y’ibi bihugu bibiri.
Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yavuze ko drone eshatu zahanuwe ku cyumweru, ebyiri muri zo zisandarira mu biro.
Ikibuga cy’indege cya Vnukovo, kiri mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’umujyi wa Moscow, na cyo cyamaze igihe gito cyafunzwe.
Icyo gitero cya drone cyo mu masaha yo mu gitondo cyo ku cyumweru ni cyo cya vuba aha Uburusiya bwegetse kuri Ukraine.
Ndetse mu ijambo ryo mu buryo bwa videwo yavuze ku cyumweru ari mu mujyi wa Ivano-Frankivsk mu burengerazuba bwa Ukraine, Zelensky yavuze ko Ukraine irimo kurushaho kugira imbaraga.
Iyi mvugo ye irenze ku buryo Ukraine yajyaga ikoresha bwo kutemera uruhare mu bitero by’imbere mu Burusiya.
Bishobora kuba atari ukwemera ko ari yo yagabye icyo gitero, ariko Perezida Zelensky biragaragara ko yifitiye icyizere gihagije mu kotsa igitutu, atari gusa ku biro bya perezida w’Uburusiya, Kremlin.
Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya ivuga ko Ukraine yanagabye igitero cya drone mu ijoro ryacyeye ku mwigimbakirwa wa Crimea - Uburusiya bwiyometseho mu mwaka wa 2014. Abategetsi bavuga ko drone 16 zashwanyujwe kandi ko izindi icyenda zaburijwemo, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru TASS bya leta y’Uburusiya.
Hagati aho, abategetsi bo muri Ukraine bavuga ko igitero cya misile cy’Uburusiya ku mujyi wa Sumy, uri mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’igihugu, cyishe umuntu umwe gikomeretsa abandi batanu.
Inyubako yashenywe, muri icyo gitero cyabaye hafi saa mbili z’ijoro (20h) ku isaha yaho, nkuko bitangazwa n’igitangazamakuru Suspilne cyo muri Ukraine.
Abategetsi banavuga ko ku wa gatandatu abantu babiri biciwe mu mujyi wa Zaporizhzhia wo mu majyepfo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *